AS Muhanga ivuga ko ibayeho mu buryo buteye agahinda

Komite nyobozi y’Ikipe ya AS Muhanga itangaza ko isumbirijwe n’ibibazo by’amikoro, ingingo ituma ivuga ko ibabyeho mu buryo buteye agahinda. Mu ibaruwa yo kuwa 28 Gashyantare, Komite yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga. Bati “Uko duhagaze ubu biteye agahinda.” Muri iyi baruwa bavugamo ko “Kugeza ubu abakinnyi batarahembwa imishahara yabo kuva muri Mutarama na Gashyantare, ahwanye […]

SA : Umusirikare yakatiwe gufungwa imyaka 170

Uwahoze ari umusirikare mu gisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF), Thembinkosi American Ngcobo yakatiwe igifungo cy’imyaka 170 n’urukiko rwa Durban nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurasa umuntu akanakomeretsa abandi benshi, ubwo yarimo ahiga umukunzi we. Ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki 28 Gashyantare 2020 ni bwo Thembinkosi yahawe kiriya gifungo. Umuvugizi w’Ikigo cya Afurika y’Epfo cy’Ubushinjacyaha, […]

Inyeshyamba bitazwi aho zarengeye: Gen. Wilson Irategeka na mugenzi we Hamada

Gen. Wilson Irategaka na Gen. Maj. Habimana Hamada bari mu banogeje umugambi wo kwitandukanya na FDLR, bashinga FLN ishamikiye mpuzamashyaka ya MRCD-Ubumwe. Bitandukanyije na FDLR ku mpamvu zirimo ko uyu mutwe wari uyobowe n’abashinjwa ibyaha bya jenoside nka Gen. Mudacumura. Aba bombi haribazwa aho baherereye muri iki gihe. Hari amakuru atandukanye yavuzwe kuri Gen. Irategeka […]

Museveni yasabye abibonaho ibiranga Coronavirus kwishyira mu kato

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abaturage b’igihugu cye biyumvamo ibimenyetso by’icyorezo cya Coronavirus kwishyira mu kato bidasabye ko Leta ibanza kubigiramo uruhare. Museveni yatangaje ibi kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare ubwo yasobanuriraga Abanya-Uganda byinshi kuri Coronavirus. Ati ” Ndinginga abantu bafite ibimenyetso byihariye bimeze nk’ibya Coronavirus, yemwe n’ibyoroheje nko kuziba amazuru, […]

Karongi: Baritana bamwana ku burangare bwatumye uwabyaraga apfa

Inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’ubw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB ) n’izindi nzego yadutsemo impaka zishinjanya uwaba yaragize uburangare kugira ngo umugore wari uje kubyarira ku Kigonderabuzima cya Biguhu apfe. Byagaragaye ko urwo rupfu rwatewe n’uburangare bw’abakozi b’ishami ryo kwivuza rya Biguhu ritatanze amakuru ku kibazo bahuye nacyo kugirango uwo […]

Abanyarwanda baba bagifite amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakinwa agace kabanziriza aka nyuma k’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku magare rizwi nka Tour du Rwanda 2020. Nyuma y’uduce dutandatu tumaze gukinwa, mu gace ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare abakinnyi barakina basiganwa buri wese abarirwa ibihe yakoresheje [Individual Time Trial]. Ni Agace ka […]

Menya igitero cya Trojan Horse cyasaga n’ikidashoboka

a1145086205_c2b3-34600.jpg

Igitabo Operation Trojan Horse cyanditswe na John Keel mu 1970 kivuga ko igitero cyiswe Trohan Horse cyasaga n’ikidashoboka. Ni kimwe mu bitero bya gisirikare bikomeye byabayeho mu mayeri n’ubuhanga buhambaye. Iki gitero cyagabwe hifashishijwe ifarashi nini cyane yabajwe mu giti. Abasirikare b’Abagereki bashakishije uko bajya gusenya urugo rw’Umwami Priam wa Troie. Abagiriki bamuhenze ubwenge ngo […]

Ubushinwa bwasabye Kenya kureka ivangura rishingiye kuri Coronavirus

Ambasade y’Ubushinwa muri Kenya yasabye iki gihugu ko cyabuza abaturage bacyo gukomeza kuvangura Abashinwa bashingiye ku cyorezo cya Coronavirus cyibasiye igihugu cyabo. Ibi byatangajwe kuri uyu wa 28 Gashyantare 2020 nk’uko The Standard yabitangaje. Ubwo abagenzi 239 baturukaga mu Bushinwa bageraga muri iki gihugu, Abanyakenya batekereza ko baba bazanye iki cyorezo. Iyi Ambasade yagize iti: […]

None Mudacumura w’imyaka 70 aracyarwana, njyewe wa 50 nataha-Gen. Mubaraka Muganga

Uhagarariye Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, Gen. Maj. Mubaraka Muganga avuga ko urugamba rwo guhangana n’abashaka guhungabanya u Rwanda akirukomeje cyane ko n’abakuze mu myaka kumurusha nka Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura w’imyaka 70, yishwe ariko atarava ku izima. Ni mu nama yagiranye n’abamotari mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 26 […]