Umugore wanjye yita ku mukozi kurusha uko anyitaho- utuye i Nyamirambo

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Minani (ntibizwi niba ari yo mazina ye) ntuye i Nyamirambo. Maze iminsi mbona ko umugore wanjye yitaye ku ngimbi y’umusore ikora mu rugo iwanjye kurusha uko anyitaho.

Ubusanzwe nkora akazi k’ubushoferi, sinkunda kuba ndi mu rugo ku manywa, mpagera nijoro.

Muri wikendi ubwo nari niriwe mu rugo, nabonye ikintu cyantunguye. Nasabye umugore ko banashakira amazi yo koga, ansubiza ko umukozi yananiwe kuko yiriwe avoma ayo bakoresheje yose.

Yabivugaga rwose ubona bimuraje ishinga kuruta uko yambwira uko twabigenza ngo amazi aboneke.

Ibi byaje bihurirana n’ibyo nsanzwe mbona. Iyo ntashye n’ijoro nsanga bicaye muri salon bareba televiziyo, urwenya ari rwose. Iyo maze kubasuhuza, mbona ko baba bahindutse ku maso, batacyishimye nka mbere. Ibi biranyobera.

Ubu ndibaza ese nzabaze umugore wanjye iby’iki kibazo? cyangwa nirukane umukozi? Nabuze icyo nakora rwose!

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Umugore wanjye yita ku mukozi kurusha uko anyitaho- utuye i Nyamirambo
    Bibaho da!Hari igihe utinda ngo ukumburwe ukazasanga waribagiranye.Kumwirukana se Muvandimwe ugira ngo ni igisubizo?Niba yaramunyuze azamukodeshereza Geto bage bahuzayo urugwiro!Ahubwo nawe isuzume urebe niba udatahira guhaha ibijya ku Mesa ukibagirwa amafunguro yo mu busaswa!

  2. Umugore wanjye yita ku mukozi kurusha uko anyitaho- utuye i Nyamirambo
    Bibaho da!Hari igihe utinda ngo ukumburwe ukazasanga waribagiranye.Kumwirukana se Muvandimwe ugira ngo ni igisubizo?Niba yaramunyuze azamukodeshereza Geto bage bahuzayo urugwiro!Ahubwo nawe isuzume urebe niba udatahira guhaha ibijya ku Mesa ukibagirwa amafunguro yo mu busaswa!

  3. Umugore wanjye yita ku mukozi kurusha uko anyitaho- utuye i Nyamirambo
    Shaka Camera ubatege zirqboneka uzabimenya ibyo birirwamo

  4. Umugore wanjye yita ku mukozi kurusha uko anyitaho- utuye i Nyamirambo
    Shaka Camera ubatege zirqboneka uzabimenya ibyo birirwamo

  5. Umugore wanjye yita ku mukozi kurusha uko anyitaho- utuye i Nyamirambo
    Ganira na madamu wawe ubundi uganire nuwo mukozi unamubwira ko ugiye kumwirukana uzamenya aho ukuri kuri uko uwo mukozi azagusubiza bizaguha ishusho y’icyo ugomba gukora

  6. Umugore wanjye yita ku mukozi kurusha uko anyitaho- utuye i Nyamirambo
    Ganira na madamu wawe ubundi uganire nuwo mukozi unamubwira ko ugiye kumwirukana uzamenya aho ukuri kuri uko uwo mukozi azagusubiza bizaguha ishusho y’icyo ugomba gukora

  7. Umugore wanjye yita ku mukozi kurusha uko anyitaho- utuye i Nyamirambo
    irekere uwo baramusoje mwana nawe jyufatira aho basoreje

  8. Umugore wanjye yita ku mukozi kurusha uko anyitaho- utuye i Nyamirambo
    irekere uwo baramusoje mwana nawe jyufatira aho basoreje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *