Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Fatakumavuta igifungo cy’imyaka ibiri n’igice n’ihazabu ya miliyoni 1.3 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha bitandukanye birimo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, kunywa ibiyobyabwenge no gusebanya.
Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 13 Kamena 2025, nyuma y’uko isomwa ry’imyanzuro ryari ryimuwe kubera umunsi mukuru wa Eid al-Adha. Mu rubanza, ubushinjacyaha bwashinjaga Fatakumavuta ibyaha bine, ariko urukiko rwamusomeye imyanzuro y’uko ibyaha bitatu bimuhama.
Urukiko rwagaragaje ko icyaha cyo gutukana mu ruhame kitamuhama, kuko amagambo yavugiye ku muhanzi The Ben atari igitutsi gifite isura mbi mu muryango nyarwanda.
Ariko ku bijyanye no kunywa ibiyobyabwenge, urukiko rwasanze ibimenyetso bimushinja bihagije ndetse no ku byaha byo gukwirakwiza ibihuha no gusebanya, byemejwe ko yakoze amakosa.
Byari biteganyijwe ko Fatakumavuta ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1.3 Frw, ariko igihano kiragabanywa nyuma y’uko bamwe mu bo yakoreye ibyaha, barimo na The Ben, bagaragarije urukiko ko bamubabariye.
Fatakumavuta n’abamwunganira bahawe iminsi 30 yo gutanga ubujurire niba batanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko.


