Bamwe mu bakoresha umunsi ku wundi isoko rya Nyarugenge riherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali, baracyaseta ibirenge mu kugira umuco wo gukaraba intoki uwabo, nyamara biri mu byibanze bishobora gufasha abantu kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) gikomeje kuyogoza Isi. Ku isoko rya Nyarugenge ni hamwe mu hantu hahurirwa n’abantu benshi , ari na yo mpamvu hashyizweho uburyo bwo kubanza gukaraba intoki mbere yo kuryinjiramo, cyo kimwe n’ahandi hahurira abantu benshi mu gihugu. Cyakora cyo n’ubwo uburyo bwo gukaraba intoki bufatwa nk’igisubizo mu guhangana na kiriya cyorezo, hari bamwe bagiseta ibirenge mu kubwimakaza bikaba ngombwa ko babanza gushyirwaho igitutu. Umwe mu bashinzwe umutekano ku isoko rya Nyarugenge avuga ko impamvu buriya buryo bwo gukaraba ibiganza butubahirizwa uko bikwiye ari uko bukiri bushya. Yagize ati” abenshi bari kubyumva abandi ni ugukaraba ku ngufu, mbese urabona ko bataratangira kubyumva neza. ” Yongeyeho ati” Ni ku ngufu, uri kubabwira uti nimukarabe, bati ariko ibi mwazanye…ngo aaa, ntabwo barabyumva.” Leta y’u Rwanda yo ivuga ko ingamba yashyizeho zo kurwanya icyorezo cya Corona zishingiye ku mabwiriza yashyizweho n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS. Aganira n’Ijwi rya Amerika, Jules Mahoro Niyingabira ushinzwe itumanaho mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) avuga ko badakangurira abantu gukaraba intoki gusa, ko ahubwo hari n’ubundi basabwa gukoresha mu rwego rwo guhangana na Coronavirus. Ati” Ntabwo ari ugukaraba intoki gusa, hari no kutitsamurira mu biganza, gukoresha ukuboko kw’ishati cyangwa se imyambaro yabo, kugira ngo ibiganza byabo bikomeze bifite isuku.” RBC inagira abantu inama yo kugabanya umuco wo gukorakorana mu biganza no gusuhuzanya, mu rwego rwo kwirinda. Minisiteri y’Ubuzima iteganya ko mu gihe Abanyarwanda bazaba banze kubahiriza amabwiriza yashyizweho, izashyira ingufu mu gukomeza kubigisha. Imibare igaragaza ko abarenga 3,000 ari bo bamaze guhitanwa na Coronavirus hirya no hino ku isi, mu gihe abarenga 100,000 ari bo bamaze kuyandura. Coronavirus ntabwo irakwirakwira cyane ku mugabane wa Afurika, dore ko ibimenyetso byayo byagaragaye ku bantu batageze mu icumi. Cyamora Hari impungenge z’uko iki cyorezo gishobora no gushegesha ubukungu bw’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, gusa bikazaterwa n’igihe iki cyorezo kizamarira mu gihugu cy’Ubushinwa kiri mu bitunze Isi.



2 Responses
Nyarugenge: Hari abanga gukaraba intoki nk’uburyo bwashyizweho mu kwirinda Coronavirus
Hakwiye gutekereza ku kuntu abantu bagenda babyigana mu bus.Icyo cyorezo( corona virus)kiramutse kitugezemo twashira. Gukaraba intoki,…ntibihagije.
Nyarugenge: Hari abanga gukaraba intoki nk’uburyo bwashyizweho mu kwirinda Coronavirus
Hakwiye gutekereza ku kuntu abantu bagenda babyigana mu bus.Icyo cyorezo( corona virus)kiramutse kitugezemo twashira. Gukaraba intoki,…ntibihagije.