Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihugu cya Kenya, yasohoye itangazo riburira abantu ku gitero gikomeye ibyihebe bishobora kugaba i Nairobi. Iri tangazo rivuga ko” Ibyihebe bishobora kuba biri gutegura kugaba igitero kuri imwe mu mahoteli akomeye y’i Nairobi.”Rikomeza rivuga ngo” Iyi Hoteli itaramenyekana, gusa ni Hoteli ikomeye ikunze kwakira abakerarugendo benshi n’abacuruzi bakomeye.” Abanyarwanda cyo kimwe n’abandi bose bakorera ingendo i Nairobi, basabwe kongera ubushishozi mu gihe basuye cyangwa batembereye mu mahoteli yo muri uriya Murwa mukuru wa Kenya. Mu gihe hari abacumbitse mu mahoteli y’i Nairobi, barasabwa kwigana ubushishozi imiryango isohoka mu mahoteli kugira ngo bamenye uko bari busohoke mu gihe ibintu bikomeye. Ni ngombwa kandi kwicungira umutekano ndetse abantu bakita ku bantu bose mu gace barimo, yemwe bakanaba hafi y’itangazamakuru kugira ngo rijye ribaha amakuru agezweho. Igikomeye iki gihugu cyaherukaga guhura na cyo ni icyabaye muri Mutarama 2019, ubwo Al-Shabaab yagabaga igitero kuri Hotel yitwa Dusit ikica abantu 14. Icyo gihe Ingabo za Kenya zahize bukware abo barwanyi, birangira zibishe bose nk’uko byemejwe na Perezida Uhuru Kenyatta. Muri 2015 na bwo Al Shabaab yari yagabye igitero muri Kaminuza ya Garissa i Nairobi, kigwamo abantu 147. Mu 2013 na bwo abarwanyi ba Al Shabaab bari bagabye igitero mu iguriro rya Westgate muri Kenya, kigwamo ahantu 71.
Kenya ni kimwe mu bihugu bya Afurika bikunze kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba.


