Mu Karere ka Kamonyi, ahitwa Bishenyi, hafatiwe imodoka yari yaribwe Umunyamakuru Bianca.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyundai yari yibwe mu minsi ishize, nyuma ikaza gufatirwa nyuma y’umunsi umwe yibwe.
Bianca yavuze ko uwari wayibye yayigongesheje mbere yo kuyihasiga. Yagize ati: “Ku wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025 nibwo twayibonye Bishenyi. Yayigongeshereje ku mbago z’umuhanda, akuramo batterie, atwara n’urufunguzo, arigendera.”
Nubwo imodoka ye yangiritse, Bianca yishimira ko yongeye kuyibona. Uwagize uruhare mu kuyiba aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.


