Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Ivory Coast, Alassane Dramane Ouattara yatanze isomo kuri bagenzi be bagundiriye ubutegetsi ku Mugabane wa Afurika, atangaza ko ataziyamamariza manda ya gatatu mu matora y’umukuru w’igihugu azaba kuwa 31 Ukwakira 2020.

Iby’uko ataziyamamaza yabitangaje ku wa 5 Werurwe ubwo mu murwa mukuru wa politiki, Yamoussoukro, imbere y’Umutwe wa Sena n’Umutwe w’Abadepite yombi iteranye. Inama yari yatumiye n’abanyeshuli ba kaminuza amagana.

Amaze kuvuga ko ataziyamamaza, abari bayirimo bahagurukiye rimwe, bakoma amashyi y’urufaya, basakuza cyane ngo “”Prési! Prési! Merci! Merci!” Bishatse nko kuvuga ngo “Perezida, urakoze!”

Alassane Ouattara yatowe bwa mbere mu 2010. Abaturage bamuhaye manda ya kabiri mu 2015. Yavuze ko yifuza ko ubutegetsi bujya mu maboko y’abakiri bato. We ku giti cye afite imyaka 78.

Ni ibimuvuye ku mutima

Perezida Outtara atangaje ko ataziyamamaza bimuvuye ku mutima nta gitutu kimuriho mu gihugu imbere cyangwa urujijsho rwa bagashaka buhake rumuriho. Ni mu gihe afite byose ngo agume ku butegetsi ariko yiyemeje kubuhara.

Isomo ku bandi bategetsi b’ibihugu muri Afurika

Uyu mugabo iyo aramuka afite umutima nk’uw’abandi bategetsi b’ibihugu muri Afurika, yakabaye na we atanga urwitwazo nk’urwa bamwe mu bategetsi ngo na we arambe ku butegetsi.

Abandi bategetsi iyo babona manda zabo zigiye kurangira, batangira kuvuga ko “ Hari imishinga imwe n’imwe batararangiza, ko bakiri bato, ko imyaka yabo ikiri mike kandi ko bagitekereza nko mu busore bwabo.”

Abandi bazwiho guhita bateguza abaturage za kamarampaka zibemerera guhindura itegeko nshinga ngo bakomeze gutegeka. Hari n’abandi bihutira kwikiza abo babona bari kuzababangamira mu migambi yabo y’ubutegetsi, mu gihe bamwe bahugiye mu gutegura abahungu babo ngo bazabasimbure.

Hari abo byagateye isoni

Hagendewe ku mwanzuro wa Perezida Outtara, ahari abandi bategetsi b’ibihugu bya Afurika byagateye isoni. Birazwi neza uko Outtara yabaye perezida habanje kuba imvururu.

Ubu rero ku bandi bategetsi muri Afurika, cyari igihe cye cyo kurya ku gihugu nta we umuhagaze hejuru, mbese yiyibagiza icyamwirukansaga! Afurika yaragowe ku buryo iyoborwa n’abakuru b’ibihugu bari mu bitanda byo kwa muganga bahumekera muri za bomboni, ubundi batora agatege bakajya kuba mu bihugu byitegeye inyanja ngo bafate akayaga. Aha urugero ni muri Gabon.

Outtara aha aba atanze isomo ko abakiri bato nabo bahabwa umwanya mu kubaka ibihugu byabo. Ni ibigaragaza ko Afurika idakwiriye gutegereza ko perezida agendera mu igare kugira ngo abe yava ku butegetsi nk’ibyabaye muri Algeria na Zimbabwe.

Ibyakozwe na Perezida Ouattara ni icyemezo gikomeye n’isomo ku ba perezida b’abanyafurika bari ku ubutegetsi n’ababuvuyeho, babugundiriye imyaka irambiranye bakoresheje inzira zinyuranye ngo babigereho.

Hari igitera kugundira ubutegetsi muri Afurika

Abategetsi mu bihugu bya Afurika berekanye ko babanza bakanikurikira mu guhindagura itegeko nshinga uko bashatse ku nyungu zabo bwite. Batizwa umurindi n’udutsiko baba basangiye kunyunyuza rubanda, tubabwira ko ari bo bakwiriye gukomeza gutegeka kugira ngo abatugize bakomeze kuzuza inda zabo.

Henshi mu bihugu bya Afurika nka Gabon na Guinea Equatoriale igihugu cyabaye nk’akarima k’igikoni k’umuryango runaka. Abategetsi bahawe rugari ko ubutegetsi ari ubwo mu muryango wabo, abandi bemera kwibera rubanda rwa giseseka, aho perezida asa n’umwami mu bubasha.

Muri bimwe mu bihugu bya Afurika ni ho hari abategetsi babaye byose, nta nzego zigenga zihari mbese bafite imbaraga zica zikanakiza (absolute power). Abandi bayobozi bahawe imyanya nta kindi bakora kitari ukwirirwa bakeza ababahaye umwanya ngo nabo birire ku mugati.

Aba baba bumva bakwiriye gushima uwabaye umwanya akaba ari na we bakorera, aho gukorera rubanda. Birirwa ku mbugankoranyambaga banenga rimwe na rimwe banatuka utinyuka kuvuga nabi bwana mkubwa wabo. Aba Birirwa basubiramo imbwirwaruhame zabo ba bosi babo rimwe na rimwe usanga nta n’ubuhanga buba buzirimo.

Indi mpamvu ituma batarekura ubutegetsi, benshi muri bo ni barukarabankaba. Bamwe mu bategetsi bo muri Afurika barabizi neza ko baramutse bavuye ku butegetsi, bagatakaza ubudahangarwa, bakurikiranwa n’inkiko ku byaha bitandukanye nka ruswa, ubusahuzi bw’umutungo ariko byagera ku bwicanyi bikaba ibindi bindi. Aba babaye nka ya nzoka yizingiye ku gisabo.

Urugero ni Omar Al- Bashir wayoboraga Sudani. Aba bategetsi bahitamo kwigumira ku butegetsi nk’ingabo ibakingira ubutabera bwo mu bihugu byabo ndetse na mpuzamahanga. Ni akumiro ko kuri ubu hari n’abamaze gushyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi. Hibazwa uko abo bategetsi bazafata umwanzuro wo kuva ku butegetsi kandi babizi neza ko bazahita bafatwa.

Kugundira ubutegetsi byakururiye Abanyafurika ibyago bikomeye, aho kugira ngo bigobotore abategetsi nk’aba, hitabajwe urwamo rw’imbunda, abandi bagana imihanda, ahaguye amagana y’abantu.

Afurika ifite abaperezida (ntibavuzwe amazina) bamaze imyaka myinshi ku butegetsi. Bamwe bavuga ko abaturage ari bo babibasaba ngo babategeke. Bahora abavuga ko bavunika mu gihe bayobora ibihugu gusa hakibazwa impamvu bagundira gukomeza kuvunika. Ni bo batifuza kuruhuka!.

Icyo abategetsi bakwiriye kumenya

Mu by’ukuri abategetsi bo muri Afurika bazi neza ibibazo byugarije rubanda rugufi bayoboye, batari abirirwa bababwira ko ari ibitangaza, ari bo ba mbere mu miyoborere. Kugundira ubutegetsi bazi ko bigira ingaruka ku gihugu by’umwihariko ku hazaza hacyo. Ariko nanone inkubisi ya yandi yarayitarukirije, hari aho nabo ubwabo bibasiga ahaga. Urugero ni Col. Muammar Gadhaffi.

Abategetsi bakeneye kureba niba igikenewe n’abaturage ari uko bakomeza kubategeka imyaka n’imyaniko cyangwa ibyo babakorera muri iyo myaka.

Ikindi bakeneye kumenya ni uko ibihugu bayobora atari umurage wa ba Se, bityo ko bagomba kureka n’abandi babona ko hari icyo bafasha rubanda, bakabona umwanya.

Ibi byose bikwiriye gukorwa ku neza ya rubanda, hatitawe ko udutsiko, utuzu dushobora guterwa inzara n’umutegetsi mushya waba uje mu nshingano kandi wenda afite imyumvire itandukanye n’iy’uwabashyize ku ibere, akaba yabubikira imbehe.

Soma Izindi Nkuru

26 Responses

  1. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiye ubutegetsi muri Afurika
    Ko uri gutanga ingero za ba perezida baturuka kure kandi hafi yawe bahari mu Burundi,DRC,Rwanda na Uganda.Cyangwa wanze kunegurira abazimu mu ndaro?

      Rwose ntakwirirwa utanga ingero za kure, nuguhera iwacu. Uretse ko mu Burundi yavuze ko noneho azaburekura. Tuzareba niba n’abandi bazibwiriza cg tuzongera tubasabe kubayobora nkibisanzwe

    2. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiye ubutegetsi muri Afurika

    3. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiye ubutegetsi muri Afurika

    4. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiye ubutegetsi muri Afurika

    Urakoze munyamakuru gutinyuka kwandika iyi nkuru.Henshi muli Afrika ubyanditse baramumanika.Dictators bo muli Africa,bose babiterwa nuko abakuriye Igisirikare na Police baba ari abantu babo bafatanya kurya igihugu n’inshuti zabo.Iyo hagize uvuga ntahunge,baramufunga cyangwa bakamwica.Parliament,Judiciary,Mayors,Executives nabo baba ari abantu bashyizweho n’ako kazu.Ariko nyine byose bihabwa umugisha n’imbunda z’igisirikare na police.Ikibabaje nuko biba byitwa ngo ni “Ingabo z’igihugu”,nyamara mu byukuri ari ingabo z’agatsiko k’abantu bake barya igihugu.
    Gusa wibagiwe kuvuga ko impamvu nyamukuru bitwaza banga kurekura ubutegetsi,ngo nuko “abaturage bakibashaka”,uboshye aribo bonyine bashobora gutegeka igihugu.Ukibaza umunsi bapfuye niba igihugu kitazongera kubaho.Ariko nyine nuko kubera IMBUNDA ntawabavuga.Niyo mpamvu Africa ihoramo ba Rebels nabo bashaka ubutegetsi ku ngufu,nkuko n’abandi baba barabufashe ku ngufu.

  5. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
    Rwose iyi nkuru nguhaye 100% uzi gutegura .

  6. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
    Rwose iyi nkuru nguhaye 100% uzi gutegura .

  7. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
    Iyi nkuru irasobanuye neza nta mu Perezida wagombwe kurenza imyaka 10 k’ubutegetsi kumpamvu izo arizo zose ,kuko bituma ubukungu bw’Igihungu buguma mu bantu bake ,abategetsi ntibahinduke ,Abaperezide bo muri Africa bakwiye kwisubiraho kuko abantu bamaze kujijuka abize ni benshi .

  8. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
    Iyi nkuru irasobanuye neza nta mu Perezida wagombwe kurenza imyaka 10 k’ubutegetsi kumpamvu izo arizo zose ,kuko bituma ubukungu bw’Igihungu buguma mu bantu bake ,abategetsi ntibahinduke ,Abaperezide bo muri Africa bakwiye kwisubiraho kuko abantu bamaze kujijuka abize ni benshi .

  9. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
    Nibwo nabona mutanga igitekirezo kitagira oho kibogiye,gucecekesha,nukureka mabandi bakayobara,

  10. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
    Nibwo nabona mutanga igitekirezo kitagira oho kibogiye,gucecekesha,nukureka mabandi bakayobara,

  11. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
    Inkuru nziza ya bwiza.com ubusesenguzi nkubu ni ubwa kinyamwuga.Go straight on .

  12. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
    Inkuru nziza ya bwiza.com ubusesenguzi nkubu ni ubwa kinyamwuga.Go straight on .

  13. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
    UYU MUNYAMAKURU NDAMUKUNDA ARIKO NKANGA UBWOBA AGIRA ,KUGEZA UBU MU RWANDA NTITURABONA ABANYAMAKURU BATINYUKA NGO BAKUBITIRE IKINYOMA AHAKUBUYE NKA : ALLY YUSUFU MUGENZI, LAURENT NDAYIHURUME,FLORENTINE KWIZERA,CHARLE ONANA… NGIRANGO NI ALPHA BRONDE WARIRIMBYE NGO LES ENNEMIES DE L’AFRIQUE CES SONT LES AFRICAINS , NI KWELI KABISA UMUNTU W’IMYAKA 70,80…YAMARIRA IKI IGIHUGU MU GIHE IBITEKEREZO BYE BIBA BIANGIYE GUSUBIRA I BWANA? N’ABANDI NIBAMWIGIREHO KANDI GUTANGA UBUTEGETSI MU MAHORO BIGIRWE UMUCO

  14. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
    UYU MUNYAMAKURU NDAMUKUNDA ARIKO NKANGA UBWOBA AGIRA ,KUGEZA UBU MU RWANDA NTITURABONA ABANYAMAKURU BATINYUKA NGO BAKUBITIRE IKINYOMA AHAKUBUYE NKA : ALLY YUSUFU MUGENZI, LAURENT NDAYIHURUME,FLORENTINE KWIZERA,CHARLE ONANA… NGIRANGO NI ALPHA BRONDE WARIRIMBYE NGO LES ENNEMIES DE L’AFRIQUE CES SONT LES AFRICAINS , NI KWELI KABISA UMUNTU W’IMYAKA 70,80…YAMARIRA IKI IGIHUGU MU GIHE IBITEKEREZO BYE BIBA BIANGIYE GUSUBIRA I BWANA? N’ABANDI NIBAMWIGIREHO KANDI GUTANGA UBUTEGETSI MU MAHORO BIGIRWE UMUCO

  15. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
    Sha iki kinyamakuru ndabemeye kabisa gusa Hari inkuru nasomye mu minsi yashize ko uyu mutegetsi yashatse guhindura itegeko Nshinga nk’abandk bose arikk nkeka ko Hari uwamugiriye inama, ndabyibuka nayitanzeho ibitekerezo ngira nti Koko na Quatarra nawe yibagiwe aho yavuye ashaka guhindura constitution? Ndavuga nti Abategetsi b’Africa bose Ni bamwe ntawushakira iterambere abaturage be ni ukuzuza ibifu byabo bakigwizaho imitungo y’abaturage ubundi bakabapfuka umunwa abandi bakabica, gusa ngarutse kuri iyi nkuru ya Bwiza nabonye benshi babivuze ntabwo Ari west Africa gusa na hano muri Easter Africa Abategetsi baho nta numwe ushaka kurekura umutegetsi za constitution zabaye nko kugura umwenda ugasanga ntugukwira uhita ujya ku mu tayeri akawugabanya cg akawongera nabo nukwirirwa bahindagura constitution kugirango bakomeze bategeke barangiza ngo abaturage nibo babisabye ashwi byose uko bikorwa turakuzi igihe nikigera tuzabisuka hasi byose,Abategetsi bacu muri Africa nakunda kwikoma abazungu, ngo nibo bishe Africa hanyuma se Ni nabo bababwira kwica bene wabo? Nibo bababwira ngo bagundire ubutegetsi? Hoya Ni ukubera ibyaha baba bikeka Kandi nta nicyo bamariye abaturage umu president wenyine nemera wayoboye igihe kinini ariko akanagira ivyo ageza kubanyagihugu be ni Col. Muhammad Khadaff.

    Abandi bose bameze nk’inzoka zo mu nda.

    1. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
      HAHAHAHAHAH! Inzoka zomunda karanyishe!

    2. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
      HAHAHAHAHAH! Inzoka zomunda karanyishe!

  16. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
    Sha iki kinyamakuru ndabemeye kabisa gusa Hari inkuru nasomye mu minsi yashize ko uyu mutegetsi yashatse guhindura itegeko Nshinga nk’abandk bose arikk nkeka ko Hari uwamugiriye inama, ndabyibuka nayitanzeho ibitekerezo ngira nti Koko na Quatarra nawe yibagiwe aho yavuye ashaka guhindura constitution? Ndavuga nti Abategetsi b’Africa bose Ni bamwe ntawushakira iterambere abaturage be ni ukuzuza ibifu byabo bakigwizaho imitungo y’abaturage ubundi bakabapfuka umunwa abandi bakabica, gusa ngarutse kuri iyi nkuru ya Bwiza nabonye benshi babivuze ntabwo Ari west Africa gusa na hano muri Easter Africa Abategetsi baho nta numwe ushaka kurekura umutegetsi za constitution zabaye nko kugura umwenda ugasanga ntugukwira uhita ujya ku mu tayeri akawugabanya cg akawongera nabo nukwirirwa bahindagura constitution kugirango bakomeze bategeke barangiza ngo abaturage nibo babisabye ashwi byose uko bikorwa turakuzi igihe nikigera tuzabisuka hasi byose,Abategetsi bacu muri Africa nakunda kwikoma abazungu, ngo nibo bishe Africa hanyuma se Ni nabo bababwira kwica bene wabo? Nibo bababwira ngo bagundire ubutegetsi? Hoya Ni ukubera ibyaha baba bikeka Kandi nta nicyo bamariye abaturage umu president wenyine nemera wayoboye igihe kinini ariko akanagira ivyo ageza kubanyagihugu be ni Col. Muhammad Khadaff.

    Abandi bose bameze nk’inzoka zo mu nda.

  17. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika

  18. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika

  19. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
    Courage Munyamakuru,Buhoro buhoro bizagenda biza. abavuga ngo uratanga ingero zakure nibakurereke.Rata jya utanga ingero zakure kuko terrain ukoreramo urayizi ariko burya ikingenzi nigitekerezo kiba gikubiye munkuru.Wabwiye abo hasi abo hejuru bariyumvira. Iwacu muri africa niho honyine abaprezida bagitorwa hejuru ya 90% bikitwa ubushake bwabaturage. Hahah!

  20. Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
    Courage Munyamakuru,Buhoro buhoro bizagenda biza. abavuga ngo uratanga ingero zakure nibakurereke.Rata jya utanga ingero zakure kuko terrain ukoreramo urayizi ariko burya ikingenzi nigitekerezo kiba gikubiye munkuru.Wabwiye abo hasi abo hejuru bariyumvira. Iwacu muri africa niho honyine abaprezida bagitorwa hejuru ya 90% bikitwa ubushake bwabaturage. Hahah!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *