Iyo bigeze aho akazi keza gahinduka ikosi mu mashyamba ya Congo

Sangiza iyi nkuru

Gushakisha akazi bikagera no mu mashyamba cyangwa se mitwe y’iterabwoba! Ni ikibazo gikomeye cyane iyo bigeze aho abiganjemo urubyiruko bibwira ko bagiye guhabwa akazi keza mu mahanga cyangwa, rukisanga mu mashyamba nk’ayo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Imitwe y’inyeshyamba cyangwa y’iterabwoba ikomeje gutwara urubyiruko irushukisha amafaranga menshi, hakaba n’ubwo bagiye bazi ko bagiye guhabwa akazi keza Kandi gatekanye. Ubushishozi buke butuma abiganjemo urubyiruko binjiramo bisukiranya, batazi akaga abababanjirije bahura nako.

Insititute for Security Studies yasohoye inyandiko igira iti: “Money talks; the key reasons youth joins Boko Haram cyangwa “AMAFARANGA ARAVUGA; Impamvu Nyamukuru ituma urubyiruko rwinjira muri Boko Haram.”

Iyi nyandiko ivuga kuri uyu mutwe wayogoje ibihugu birimo Nigeria, bisa n’aho kuwuhashya byananiranye. Iki kigo cyagaragaje ko umubare munini w’abinjira muri uyu mutwe ari urubyiruko ruba rudafite akazi, rukaba rwizezwa guhabwa akayabo k’amafaranga nirukora ibyo rwifuza.

Inkuru ya Daily Nation ya tariki ya 3 Gashyantare 2019 ifite umutwe wa ‘Inside deadly Al Shabaab recruitment cells in the country’ nayo igaragaza uburyo urubyiruko rwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab rukurikiye akazi gahemba neza. Uru rubyiruko rwafashwe rwabivugiye mu mukwabu wakorewe mu gace ka Kwale muri iki gihugu.

Imiterere y’ikibazo mu Rwanda

Hari urubyiruko rw’u Rwanda rwagize amahirwe rushobora kugaruka mu Rwanda, rwari rwarageze mu mashyamba ya Congo, rwari rwarayagezemo ruzi ko ari akazi rugiye guhabwa akazi keza nka za Walikale.

Bamwe muri bo ni:

Habumukiza Theoneste ukomoka mu Karere ka Burera. Uyu musore yarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ishoramari, akomereza muri Kaminuza ya Makerere, ahamara umwaka umwe. Icyo gihe yasezeranyijwe akazi keza mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Congo, yisanga muri RUD Urunana, akora ikosi.

Undi ni mugenzi we witwa Hakizimana Emmanuel na we wafatiwe mu bagabye igitero i Musanze. Uyu afite imyaka 28 y’amavuko, akaba yaraturutse mu Karere ka Kirehe. Ngo yinjiye muri FDLR muri Werurwe 2018, ubwo yari amaze kubwirwa ko agiye kujya akora mu birombe bya zahabu muri Congo, na we yisanga mu mashyamba.

Umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko witwa Ikirenga Farida waturutse iwabo muri Nyarugenge, akajya muri Uganda gushaka akazi. Yagakoze mu gihe kingana n’umwaka, agaruka mu Rwanda mu 2018. Muri uwo mwaka yisanze mu mashyamba ya Congo gusa we ngo yari yagiye gushaka se wari umaze igihe ari inyeshyamba.

Ubushomeri no kutanyurwa

Ubushomeri ni ikibazo cy’ingorabahizi giteye inkeke amahanga menshi, cyibasira cyane urubyiruko. Kugira ngo buveho burundu bisa n’ibinanirana, ari ho buri wese ubufite agerageza kwirwanaho kugira ngo ashobore kubwigobotora, bikanga cyangwa bikemera.

Iyo byanze, ni ho usanga rwa rubyiruko rurimo urutarize cyangwa urwize kugeza na kaminuza, rugenda rwishobora mu bikorwa bishyira ubuzima bwarwo mu kaga harimo no kuyoboka amashyamba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’ibihugu cyangwa y’itetabwoba.

Hari ubwo bigaragara kandi ko gushaka akazi gahemba neza, rimwe na rimwe binyura mu nzira zidafututse biterwa no kutanyurwa k’umuntu. Aha usanga umuntu afite icyo akora kimwinjiriza mu buzima busanzwe, akiretse agashamadukira abamushuka. Yisanga ku ikosi, bakamucuramo umurwanyi uzamera gukora icyo itegeko ryabo rimusaba, akenshi bizanamwica nabi.

Icyakorwa mu gushakira umuti iki kibazo

Urubyiruko rukwiriye gushishoza, ntiruhumishwe amaso n’ubushomeri rufite. Akazi keza gakenerwa na buri wese ariko nirumenye ngo ni muntu ki ugihe kukaruha ndetse n’ahantu rugiye gukorera, hato rutazisanga muri aya mashyamba nk’uko n’aba ngaba byagenze.

Mu gihe habayeho amakenga ku muntu wizeza undi akazi gahemba amafaranga menshi, ni byiza ko byamenyeshwa inzego z’ubuyobozi, zigatanga ubufasha mu gukurikirana ukuri kwako, byafasha gukiza ubuzima bw’urubyiruko.

Ikindi ni uko byagaragaye ko bipfira mu mahanga, aho umuntu adashobora no guhishurira abo mu muryango we iby’ako kazi agiye kubona byibuze ngo bamugire inama. Mu gihe babishyize ahagaragara, abagwa muri uyu mutego.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *