Rubavu: Abaturage basaga 14% baracyari mu bukene bukabije

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko hakiri abaturage gera kuri 14,6% bari mu bukene bukabije.

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 5 Werurwe uyu mwaka.

Meya Habyarimana Ati “ Hari ibikorwa turi gushyiramo imbaraga kugira ngo tuvane abaturage bacu mu bukene,kuko twifuza ko muri 14,6% dusanzwe dufite bari mu bukene bukabije.”

Uyu muyobozi avuga ko ariko “ Uyu mubare ugenda ugabanuka, muri uyu mwaka tukaba dufite icyizere ko hari benshi bazagerwaho na gahunda zose zashyiriweho kubakura muri ubwo bukene bukabije n’ibikorwa biri muri gahunda ya VUP ndetse n’izindi ziyunganira.’’

Mu gushaka kumenya icyaba gitera ubu bukene bukabije, Bwiza.com yegereye bamwe mu batuye aka karere bayitangariza ko hari byinshi bibutera.

Bavuga ko birimo kutagira imirimo ihagije yinjiza amafaranga agaragara cyane cyane ku rubyiruko, kutagira amasambu ahagije yo guhinga ugereranije n’abayakeneye, kuba hari n’abatagira aho barambika umusaya kuko badashobora kwigondera inzu babamo n’ibindi.

Umuturage witwa witwa Ndizeye Emmanuel yagize ati “ Hari impamvu nyinshi zitera ubukene kuko kubera kutagira imirimo ifatika,ugasanga n’uwaciye inshuro acyuye intica ntikize, imirimo itanga amafaranga mu baturage itabagaragaramo cyane uretse VUP gusa, kuba abafite imbaraga benshi birirwa bicaye kubera kubura icyo bakora, abirukira mu mujyi wa Rubavu na bo ugasanga nta kazi bahabona gafatika, imisoro ihanitse (…).”

Habaguhirwa Elie ukora akazi ko kwikorera amakoro ayashyira mu mato ayajyana mu ruganda rwa CIMERWA mu Karere ka Rusizi na we yagize ati’’ Amafaranga dukorera aha ni intica ntikize kandi abenshi turi urubyiruko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko koko impamvu zitera ubwo bukene zihari ariko atazitindaho cyane, icyo yatindaho ari ibikorwa kugira ngo abakiburimo babuvemo.

Avuga kandi ko hari na gahunda yo kongera imirimo ku batishoboye,baba abafite imbaraga n’abatazifite, abakora imirimo yoroheje mu rwego rwo kugira ngo babone icyinjiza amafaranga.

Akarere ka Rubavu gatuwe n’abaturage 403.000 nk’uko bivugwa na Meya Habyarimana Gilbert, kuba abarenga 14% muri bo bari mu bukene bukabije akavuga ko ari ikibazo kidakwiye kujenjekerwa, ku karere nk’aka kanarimo umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko abasaga ibihumbi birindwi bazagerwaho na gahunda zibavana mu bukene.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *