Mu gihe abarwayi b’icyorezo cya Coronavirus biyongera umunsi ku wundi mu bihugu bitandukanye, Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikgikumira mu nzego zitandukanye, amahanga akomeje gutungurwa n’uburyo iki gihugu gikomeje gufata ingamba.
Tariki ya 6 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe yashyize hanze itangazo risaba inzego zitandukanye gufata ingamba zikumira iki cyorezo. Ryakurikiye amabwiriza yari yaratanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, asaba abaturarwanda kwirinda Coronavirus.
Inzego zirimo Umugi wa Kigali, Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Uburezi zasabye abo zifite mu nshingano gukurikiza amabwiriza zatanze kugira ngo iki cyorezo kitagizagira abo kigeraho.
Amahanga ashimijwe n’uburyo u Rwanda ruri kubyitwaramo
Umunyamabanga Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom, ibitangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, barashimira u Rwanda ingamba rwafashe kandi nta murwayi wa Coronavirus uragaragaramo. Ngo ni isomo ku bindi bihugu byaba ibyo mu karere ndetse no hakurya yaho, ibyagaragayemo abarwayi ba Coronavirus n’ibitarayigaragaramo.
Mu ngamba zimaze gufatwa mu Rwanda harimo guhagarika ibitaramo, kibuza abantu kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo Coronavirus, gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune, guhagarika inama za mu gitondo zihuza abanyeshuri zizwi nka ‘rassemblement’,…
Umwihariko w’imigezi yashyizwe muri gare y’umujyi wa Kigali (Down Town
Tariki ya 9 Werurwe ni bwo The New Times yashyize ahagaragara akavidewo yafashe abagenzi bakarabira intoki ku migezi yashyizwe muri iyi gare. Iyi videwo yahise ikwirakwira mu gihugu ndetse no mu mahanga, itangira kuvugwaho amagambo atandukanye, yiganjemo gushimira u Rwanda umwihariko rwagaragaje.
Dr. Tedros Adhanom yagize ati : « Uru ni urugero rwiza rwo kwitegura guhangana na Coronavirus no kurinda abaturage ! Mwakoze akazi gakomeye Rwanda ! »
Harsh Mariwala ku rubuga rwa Twitter ati : « Nta murwayi n’umwe wa Coronavirus uragera mu Rwanda. Nimurebe muri gare yabo ! Buri wese akaraba intoki mbere y’uko yinjira muri bisi. »
Mo Almoghayer ati: “ Birahebuje ! Abagenzi ba gare ya Kigali bakaraba intoki mbere y’uko binjira mu modoka mu rwego rwo kwirinda no kugabanya ibyago byo kwandura icyorezo cya Coronavirus. »
Uwitwa Karanja ati : « Nkunda uburyo u Rwanda rukora ibintu byoroshye mu buryo budasanzwe. »
Coronavirus iteye inkeke
Icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye mu Bushinwa kuva mu ntangiriro za Mutarama 2020, ubu kikaba kimaze gufata abantu bakabakaba 90,000 muri iki gihugu honyine ndetse n’abantu hafi 2900 bamaze gupfa.
Abamaze kwandura ku Isi yose barenga 100,000 mu gihe abarenga 3300 bamaze gupfa. Coronavirus yongeje umurego mu bihugu bitandukanye kuko Ubushinwa butarimo, abamaze kuyandura bikubye inshuro 13 mu byumweru bibiri bishize.
Muri banduye, ntiyasize n’abatuye muri Afurika cyane ko ibihugu birenga 13 bimaze kugaragaramo abarwayi b’iki cyorezo barenga 100. Ni ah’u Rwanda kugira ngo rukaze ingamba zikumira iki cyorezo cyamaze kugera no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, igihugu cy’abaturanyi, abatuye u Rwanda nabo bakubahiriza amabwiriza bahabwa uko yakabaye kandi neza nk’uko bikwiye.

4 Responses
Amahanga arashima u Rwanda ku ngamba zo kwirinda Coronavirus
MWIRIWE NEZA? NO MUBIGO BYIGENGA MINISANTE CYANGWA UBUNDI BUYOBOZI BWOHEREZEYO INTUMWA KUGIRANGO HOSE BASHYIREYO IBIKORESHO BYIBANZE MURWEGO RWO GUKOMEZA GUKUMIRA CORONAVIRUS ( CYANE KO NA OMS YEMEJE KO ARI EPEDEMIC)
N.B: ABAYOBOZI BEGERE BA BOSS B’IBIGO BABIBASABE
MURAKOZE