Nyungwe Marathon Festival yitabiriwe n'ab'ingeri zitandukanye

Nyamasheke: Hari abaturage bumva ko siporo ari iy’abagashize n’abahaze

Sangiza iyi nkuru

Hari bamwe mu baturage bavuga ko siporo ari iy’abagashize , ko ibyo kwidagadura bireba abahaze bo batabibonera umwanya kuko n’imirimo bakora ya buri munsi bayifata nka siporo.

Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma y’isiganwa ku maguru ryiswe ‘Nyungwe Marathon Festival’ ryateguwe n’aka karere n’abafatanyabikorwa bako, aho abanyarwanda n’abanyamahanga bagera kuri 500 basiganwaga mu bice binyuranye bya pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Bamwe muri aba baturage babajijwe aho bageze bitabira siporo n’imyidagaduro, byaba ibitegurwa n’ubuyobozi cyangwa ibyo bashobora kwitegurira bo ubwabo, bavuga ko kubibonera umwanya bibagora.

Nyungwe Marathon Festival yitabiriwe n'ab'ingeri zitandukanye
Nyungwe Marathon Festival yitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye

Mukankubana Asthérie yagize ati’’ Siporo cyangwa imyidagaduro ni iby’abagashize na ho twe abaturage twumva ko n’imbaraga dukoresha duhinga ubwazo ari siporo, kandi nabyo mbyumvamo ubuzima bwiza.’’

Mugenzi we Barihenda Assiel na we ati’’ Turagenda tubyumva uko babidukangurira hamwe n’iyi Nyungwe Marathon iba buri mwaka ariko nyine kugira ngo umuturage azagure imyenda ya siporo yabuze n’icyo abana bararira gihagije anayambaye ngo azindukiye muri siporo, atagiye gushakisha igitunga umuryango we abandi bamuseka, ariko uko ubuyobozi bugenda bubishyiramo imbaraga bizumvikana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, avuga ko hari benshi mu batuye aka karere bataramenya koko akamaro ka siporo.

Bumva ko bagiye mu mirima bagahinga cyangwa n’indi mirimo ya buri munsi bakora na yo ubwayo ari siporo, na ho ngo ibyo kujya gukina umupira cyangwa gukora marato nk’ikorwa n’abayobozi babo bumva bitabareba, ko ibyo ari imyumvire yo hasi ugereranije n’akamaro gakomeye kayo ku buzima bw’umuntu.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie

Meya Mukamasabo ati’’ Dutegura igikorwa nk’iki cya Nyungwe Marathon Festival kuko tuzi akamaro gakomeye cyane gifitiye abaturage bacu mu buryo bwinshi. Icya mbere ni mu buryo bwo kwereka abakerarugendo n’abandi bose bibwiraga ko Nyungwe itagendwa ko ari Nyabagendwa kandi tubahaye karibu. Icya 2 ni ukugira ngo n’abaturage bacu babashe kwitabira siporo n’imyidagaduro, barwanye indwara zinyuranye zishobora kubafata, banarusheho gusabana,na ho abavuga ko ari iby’abahaze cyangwa abagashize,si byo na gato.’’

Pauline w’imyaka 28 y’amavuko, Umudagekazi ukora mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, avuga ko uretse no kugorora umubiri nk’uburyo bwo gukomeza kugira ubuzima bwiza nyuma yo kwiruka ahareshya n’ibilometero 11, yanishimiye kugera muri Nyungwe yumvaga atayizi, akibwira ko ari agace katagendwa k’umutekano muke, ariko ko nyuma yo kuhagenda akabona n’abandi bahagenda n’umwuka mwiza uhari, yumva yazanahazana n’abandi bagenzi be .

Na we yagize ati’’ Ntituva ikantarange ngo tuze hano kuhakorera siporo kuko twagashize ahubwo tuba tugira ngo turinde ubuzima bwacu, n’abaturage b’aka karere bagomba kumva akamaro gakomeye ka siporo. Nk’ubu numvaga Nyungwe nkagira ubwoba ariko nishimiye kuyirukankiramo na bagenzi banjye twazanye,ndayitembera numva hari ikiyongereye ku buzima bwanjye.’’

Karangwa Anaclet umwe mu bategura iki gikorwa, avuga ko iyi ari inshuro ya 9 kiba kandi cyatanze umusaruro mwiza, haba mu gukundisha abaturage benshi siporo n’imyidagaduro, kwagura ibikorwa hakanashyirwamo imurikabikorwa ry’ubukerarugenda nyuma y’igororangingo byo bibaye ku nshuro ya 2 kandi ngo bizakomeza bibe ngarukamwaka,agasaba abaturage kugira umwanya wa siporo nyuma y’akazi mu rwego rwo kwirinda indwara bagombye gutangaho byinshi bivuza.

Aragira ati’’ Indwara nyinshi zitandura kera bazitaga iz’abakire ariko ubu n’abatari abakire urazibasangana. Urasanga umwana muto wo mu cyaro ngo arwaye umuvuduko w’amaraso, Diyabete,umtima n’izindi kandi siporo ni umuti utagurwa amafaranga nyamara zirasiga benshi mu bukene. Nibahindure imyumvire kuko amazi atakiri yayandi,bakore siporo barinde ubuzima bwabo.’’

Akarere ka Nyamasheke gatuwe n’abaturage barenga 400.000 bari mu mirenge 15 hafi ½ cyayo ikaba ituriye pariki y’igihugu ya Nyungwe, kuhakorera marato nk’iyi ngo uretse n’ubuzima bwiza no guhumeka umwuka mwiza kw’abayikora ngo hanatangirwa amabwiriza yo kurushaho kuyibungabunga no gukangurira abaturage gusura ibyiza nyaburanga biyirimo.

Ab'uruhu rwera baha agaciro cyane siporo
Ab’uruhu rwera baha agaciro cyane siporo

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *