France: Umunara wa Eiffel ugiye kuba ufunze imiryango kubera Coronavirus

Abafite mu nshingano umunara muremure wa Eiffel uherereye mu mugi wa Paris mu Bufaransa batangaje ko guhera saa tatu mu masaha y’iki gihugu (saa yine z’ijoro mu Rwanda), urafunga imiryango kugeza mu gihe kitazwi bitewe n’icyorezo cya Coronavirus. Ifungwa ry’uyu munara rikurikiranye n’amabwiriza Minisiteri ifite mu nshingano ubuzima yafashe kuri uyu wa 13 Werurwe 2020, […]

Yasezeye ku kazi kubera imisuzi ya shebuja

Umukozi w’umugore witwa Mwangoka wo mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya yanzuye kureka akazi yari amazemo imyaka 10 bitewe n’imisuzi ya sebuja avuga ko yari atakibashije kwihanganira. Uyu wanareze sebuja mu rukiko ko yamuhohoteye, yavuze ko mu kwezi kwa Gashyantare umukoresha we yamusabye kuzajya amukorera masaje (massage). Avuga ko ” yabyemeye kuko yumvaga bosi we […]

Ikibazo cy’amasoko yubatswe mu turere two ku mipaka gikomeje kuba ingorabahizi

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye yongeye gusubira imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite gusobanura ku kibazo cy’iyubakwa ry’amasoko ane yo mu turere two ku mipaka yubatswe agahita asenyuka. Ni nyuma yo guhamagazwa inshuro eshatu mu nteko ishinga amategeko asobanura ku kibazo cy’aya masoko hakurikijwe raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta yo mu mwaka wa 2018-2019 […]

Rwamagana:Abanyerondo ‘bakubise’ umusore ajyanwa mu bitaro

Abakora irondo ry’umwuga mu Mudugudu wa Gisanza mu Kagari ka Mwulire mu Murenge wa Mwulire baravugwaho gukubita no gukomeretsa bikabije umusore witwa Uwihanganye Eric w’imyaka 26 bakamugira intere akaba arembeye mu Bitaro bya Rwamagana. Abaturage baganiriye n’Umunyamakauru wa Bwiza.com mu Karere ka Rwamagana bemeza ko mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2020 […]

Umuvunyi Mukuru yatangaje urutonde rw’abahamwe n’ibyaha bya ruswa n’ibihano bahawe

Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda rwashyize hanze urutonde rw’abantu bahamwe na ruswa ndetse n’ibihano bagiye bahabwa. Ibi babikoze bahingiye ku ngingo ya 4 (10º) y’Itegeko nº 76/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi isaba Urwego rw’Umuvunyi gukora no gutangaza urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa n’ibihano bahawe. Abagaragara kuri uru rutonde […]

Rusizi: Abantu 40 bakekwaho gutera inda abangavu batawe muri yombi

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020 kugeza saa yine, mu Mirenge igize Akarere ka Rusizi hakozwe umukwabu wo gufata abagabo bakekwaho gutera inda abangavu. Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yabitangarije umunyamakuru wa Bwiza.com uhakorera, aba bose batawe muri yombi ku bufatanye bwa RIB, inzego z’ibanze n’iz’umutekano, nyuma […]

Amb. Nduhungirehe aranenga imisifurire mibi na ruswa byugarije ruhago nyarwanda

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe aranenga imisifurire mibi na ruswa byuharije umupira w’amaguru mu Rwanda. Hashize iminsi mu mupira w’amaguru hari impaka zatewe n’umukino wahuje APR FC na Police FC, warangiye iyi kipe itsinze igitego 1-0, gusa byavuzwe ko iy’abapolisi yo yimwe penaliti yagaragariraga buri wese ku kibuga. […]

Ubushinwa burashinja igisirikare cy’Amerika kuzana Coronavirus muri Wuhan

Mu gihe Coronavirus ari icyorezo cyugarije Isi, kikaba cyarazahaje igihugu cy’Ubushinwa, Umuvugizi wa Leta y’Ubushinwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Zhao Lijiian kuri uyu wa Kane yashinje igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kujyana iyi virusi mu mujyi wa Wuhan. Intero yabaye inyikirizo ku bimaze iminsi bivugwa ko Coronavirus yageze mu mujyi wa Wuhan izanwe n’abasirikare […]

Umukobwa wavuzwe mu rukundo na Diamond yibarutse

Umukobwa witwa Kimnana wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz, yibarutse umwana w’umukobwa. Cyakora cyo uyu mwana ntabwo ari uwa Diamond ahubwo ni uw’umunyamakuru Tbowy wakundanye igihe kirekire n’uriya mukobwa. Tbowy yahaye ikaze uriya mwana abinyujije kuri Instagram. Yagize ati” sinshobora kubona amagambo yasobanura uko numva abagore. Imbaraga n’ububasha byabo n’ubushobozi bafite bwo kwihanganira icyo ari […]

Gen. Tumukunde ntiyemera ikirego cyo gusaba u Rwanda gutera Uganda

Rtd. Lt. Gen. Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, ukurikiranwe n’urwego rushinzwe iperereza ntiyemera ikirego cyo gushishikariza u Rwanda gutera igihugu cye. Gen. Tumukunde yaraye atawe muri yombi n’ingabo zifatanyije n’abapolisi mu masaa moya y’umugoroba, umuvugizi wa polisi CP Enanga asobanura ko uyu musirikare akurikiranweho icyaha cy’ubugambanyi. BBC yavuganye na Gen. Tumukunde ku murongo wa […]

Sitasiyo ya Kobil ku Gisimenti yambuye uwayigemuriraga akayabo

Ku wa 11 Werurwe Sitasiyo ya Esansi ya Kobil ikorera ku Gisimenti mu Mujyi wa Kigali yarafunzwe, kubera ubwumvikane buke buri hagati y’uwayigemuriraga ibicuruzwa na bene yo uvuga ko yambuwe Mbere y’icamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Werurwe, station yari yafunzwe ku buryo abafite ibinyabiziga batemererwaga kubinyweshaho. Ba nyirayo bifashishije inzego z’umutekano […]

U Rwanda rwasabye ko Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu bya EAC isubikwa

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2020 Umukuru w’Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Dr Vincent Biruta yasabye ko inama ya 21 y’uyu muryango yari iteganyijwe mu cyumweru gitaha yasubikwa kugeza igihe hasohokeye irindi tangazo. Si iyi nama gusa kuko n’izindi z’uyu muryango zagombaga guhuza imbaga z’abantu ntizikibaye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Umunyamabanga […]

Muhima: Umubyeyi avugwaho kwirukana mu rugo umwana yibyariye

Umubyeyi witwa Mama Mucyo wo mu Mudugudu w’Inyarurembo, Akagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge aravugwaho n’abaturanyi ko ari kwirukana mu rugo umwana we w’umuhungu witwa Mucyo w’imyaka 17 y’amavuko. Bwiza.com yakiriye amakuru ikuye ku muntu wayo wa hafi muri ako gace (informant) ko hari iki kibazo, maze mu masaa kumi n’imwe […]

U Rwanda rubona nta mpamvu ihagarika imyiteguro y’inama ya Commonwealth

Muri iki gihe Isi ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ibikorwa bitandukanye birimo n’inama mpuzamahanga bikaba bikomeje gusubikwa, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi abona nta mpamvu yahagarika imyiteguro y’inama ya Commonwealth (CHOGM) iteganyijwe kuzabera i Kigali. Ni mu kiganiro uyu muyobozi yagiranye n’abikorera kuri uyu wa 13 Werurwe 2020, ababwira aho imyiteguro y’iyi nama izahuza […]

Umurwayi wa Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu gihugu cya EAC

Abayobozi mu gihugu cya Kenya bemeje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Werurwe muri kiriya gihugu hagaragaye umurwayi wa mbere wanduye Virusi ya Corona. Ni amakuru yemejwe n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima, Kagwe Mutahi. Ati” ni umugore ufite ubwenegihugu bwa Kenya, yari avuye muri Amerika agarutse i Nairobi. Byemejwe ko yanduye na […]

Rwanda: Abagize amanota menshi mu itangwa ry’akazi barayamburwa agahabwa abatsinzwe

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, igaragaza ko mu bizamini by’akazi hari aho abakandida batsinze bamburwa amanota akongererwa abatsinzwe bakaba ari bo bahabwa akazi. Bigaragarira muri raporo ya Komisiyo iheruka kumurikira abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, ku byerekeranye n’imikoreshereze y’ibizamini mu nzego z’ibanze. Iyi raporo yerekana ko mu Turere twa Rwamagana na Kayonza hagaragaye […]

Nyamasheke: Hari abaturage bumva ko siporo ari iy’abagashize n’abahaze

Nyungwe Marathon Festival yitabiriwe n'ab'ingeri zitandukanye

Hari bamwe mu baturage bavuga ko siporo ari iy’abagashize , ko ibyo kwidagadura bireba abahaze bo batabibonera umwanya kuko n’imirimo bakora ya buri munsi bayifata nka siporo. Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma y’isiganwa ku maguru ryiswe ‘Nyungwe Marathon Festival’ ryateguwe n’aka karere n’abafatanyabikorwa bako, aho abanyarwanda n’abanyamahanga bagera kuri 500 basiganwaga mu bice binyuranye bya […]

RDC: Minisiteri y’Ubuzima yemeje umurwayi wa kabiri wa Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yemeje umurwayi wa kabiri w’icyorezo cya Coronavirus mu Murwa Mukuru, Kinshasa kuri uyu wa 13 Werurwe 2020. Nk’uko iyi Minisiteri ibivuga, uyu murwayi afite ubwenegihugu bwa Cameroon, ubu akaba ari kwitabwaho mu bitaro biherereye muri uyu mugi. Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yemejwe muri iki gihugu tariki […]

Gen. Tumukunde yabwiye Museveni ko u Rwanda rwohereje ingabo 6,000 ngo zimuhirike

Rtd. Lt. Gen. Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekano muri Uganda yatawe muri yombi kuwa 12 Werurwe, aho akurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi. Ni umuntu wigeze kubwira Perezida Museveni ibyiswe ibinyoma byatuma umubano n’amahanga uzamo agatotsi, birimo ko u Rwanda rwohereje abasirikare 6,000 muri iki gihugu ngo zimuhirike ku butegetsi. Uyu musirikare ni we wagize uruhare mu ifungwa rya […]

Amerika irashinja u Rwanda guhutaza uburenganzira bwa muntu

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byasohoye raporo ivuga uko uburenganzira bwa muntu bwari bwifashe mu bihugu ku Isi mu 2019, aho ivuga ko mu Rwanda hari bimwe mu bibangamiye uburenganzira bwa muntu byagaragaye. Ni raporo ivuga ku bice bitandukanye by’uburenganzira bwa muntu mu buzima rusange kuva ku kutagirirwa nabi, uburenganzira ku […]

Coronavirus ishobora kugira ingaruka ku gutera akabariro

Abaganga mu gihugu cy’Ubushinwa bakanguriye abagabo ko kwisuzumisha nyuma yo gukira Coronavirus bakamenya niba bakibyara, kubera ko byagaragaye ko kiriya cyorezo cyangiza imikorere y’ubugabo bwabo. Nta bushakashatsi buremeza neza ko Virusi ya Corona igabanya ububasha bwo kubyara ku bagabo ndetse n’ubushake bwo gutera akabariro, gusa abaganga bo mu Ntara ya Wuhan bagaragaje ko kiriya cyorezo […]

Muhanga: Umugore arashinja mugenzi we kumwanduriza umwana imitezi

Umubyeyi witwa Bayavuge Maliyana wo mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Mubuga mu Mudugudu wa Matsinsi avuga ko yazinzitswe nyuma y’uko Mukeshimana Paccy w’imyaka 26 amusambanyirije umwana w’umuhungu w’imyaka 13 ndetse akanamwanduza imitezi. Maliyana avuga ko uwo mugore yamusabye umwana we witwa Patirike ngo ajye iwe mu rwego rwo kumufasha mu myiteguro y’umubatizo w’umwana akaba […]

Uganda : Umudepite yasohowe mu nteko shishi itabona

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga yasohoye shishi itabona mu nteko umudepite witwa Anthony Akol nyuma yo kwemerera inteko ko yageze mu bihugu bya Koreya y’Epfo na Afurika y’Epfo byagaragayemo cyane icyorezo cya Virusi ya Corona, mbere y’uko agaruka muri Uganda. Kadaga yategetse Akol gusohoka agira ati” Wemereye mu nteko ko wakoreye ingendo […]