Umukobwa wavuzwe mu rukundo na Diamond yibarutse

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa witwa Kimnana wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz, yibarutse umwana w’umukobwa.

Cyakora cyo uyu mwana ntabwo ari uwa Diamond ahubwo ni uw’umunyamakuru Tbowy wakundanye igihe kirekire n’uriya mukobwa.

Tbowy yahaye ikaze uriya mwana abinyujije kuri Instagram. Yagize ati” sinshobora kubona amagambo yasobanura uko numva abagore. Imbaraga n’ububasha byabo n’ubushobozi bafite bwo kwihanganira icyo ari cyo cyose. Mbishima ku rwego rwose rushoboka.”

Yakomeje agira ati”Abakobwa bayoboye isi, ni cyo kintu cyonyine nzi neza. Umunsi mwiza w’abagore kuri uyu mugore mwiza kandi w’umunyembaraga wampaye umugisha n’impano y’agaciro cyane, umugabo uwo ari we wese ashobora gusaba. Ubu nshobora kuvuga ko nishimiye kuba papa wumukobwa mwiza w’uburanga.”

Tbowy yanahishuye ko umwana bamwise Baby Sky, aboneraho gushimira abafana bababaye hafi.

Tbowy mu busanzwe yitwa Tonny Albert na we akaba icyamamare muri Tanzania aho avuga amakuru kuri Televiziyo ikomeye ya East Africa TV.

Nyina w’uriya mwana na we yemeje amakuru y’uko yibarutse, avuga ko yamubyaranye n’uriya munyamuziki wa East Africa TV.

Diamond na Kimnana bavuzwe mu rukundo muri 2018, nyuma y’uko bari bakunze kugaragara ahantu hatandukanye bari kumwe.

Cyakora cyo aba bombi ntabwo bigeze bashyira urukundo rwabo ahagaragara, ariko na n’ubu hari abagitekereza ko Kimnana yaryamanaga na Diamond n’ubwo yari azi neza ko uriya muhanzi abana na Zari.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umukobwa wavuzwe mu rukundo na Diamond yibarutse
    Every time I wonder why so many girls (millions of them) are sex objects to men,pretexting love while it is only pleasure (kwishimisha gusa).

  2. Umukobwa wavuzwe mu rukundo na Diamond yibarutse
    Every time I wonder why so many girls (millions of them) are sex objects to men,pretexting love while it is only pleasure (kwishimisha gusa).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *