Sitasiyo ya Kobil ku Gisimenti yambuye uwayigemuriraga akayabo

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 11 Werurwe Sitasiyo ya Esansi ya Kobil ikorera ku Gisimenti mu Mujyi wa Kigali yarafunzwe, kubera ubwumvikane buke buri hagati y’uwayigemuriraga ibicuruzwa na bene yo uvuga ko yambuwe

Mbere y’icamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Werurwe, station yari yafunzwe ku buryo abafite ibinyabiziga batemererwaga kubinyweshaho.

Ba nyirayo bifashishije inzego z’umutekano bambuye uwari ayifite, banacomokora amashanyarazi yakoreshaga imipira ya sitasiyo.

Uwishyuza Kobil kariya kavagari k’amafaranga, ni uwitwa Peter Turyahikayo uvuga ko binyuze muri Kompanyi ye yitwa P&A Distributors Ltd yahaga Kobil ibicuruzwa birimo lisansi na gaze. Ibi bigo byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire muri 2006.

Turyahikayo yabwiye Taarifa Rwanda dukesha iyi nkuru ko Kenol Kobil imurimo angana na miliyoni 405 z’amafaranga y’u Rwanda kubera ibicuruzwa bitandukanye yagiye ayiha.

Yavuze ko iriya station yagurishijwe abandi bantu, basesa amasezerano bari bafitanye batamwishyuye. Ati” Mu Gushyingo banyandikiye bambwira ko badashobora kuvugurura amasezerano twari dufitanye. Nabandikiye mbasubiza ngo niba ari ibyo mwahisemo mwubahirize ibikubiye mu masezerano twagiranye. Nabasabye gutunganya ibisabwa byose mbere yo gusesa amasezerano.”

Turyahikayo yongeyeho ko ubwo Ken Kobil yagurishwaga Rubis Energie, amasezerano ye yari agifite agaciro kandi agikomeje. Avuga ko byari bikwiye ko abanza kwishyurwa ibirarane byose hanyuma agashyikiriza sitasiyo Kobil na yo ikabona kuyishyikiriza abayiguze.

Ubuyobozi bwa Kobil nta bushake bwo kugira icyo butangaza kuri kiriya kibazo bwagize, ubwo Taarifa yageragezaga kubegera.

Mu ntangiriro za 2019, company yo mu Bufaransa yitwa Rubis Energie yaguze imigabane ingana na 96.85% muri Kobil.

Bivuze ko iyi company yahise itangira kwigarurira station zose za Kobil n’ibindi bikorwa remezo byayo biri mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’iburasirazuba harimo n’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *