Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda rwashyize hanze urutonde rw’abantu bahamwe na ruswa ndetse n’ibihano bagiye bahabwa. Ibi babikoze bahingiye ku ngingo ya 4 (10º) y’Itegeko nº 76/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi isaba Urwego rw’Umuvunyi gukora no gutangaza urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa n’ibihano bahawe. Abagaragara kuri uru rutonde ni abahamwe n’ibyaha bya ruswa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020. Urutonde rw’abantu bahamwe na ruswa n’ibihano bahawe urutonde_rw_abahamwe_burundu_n_icyaha_cya_ruswa_igihembwe_cya_mbere_2020.pdf Muri rusange, bigaragaraga ko hari abariye ruswa nto bagahabwa ibihano birebire kurusha abariye nyinshi. Bigaragara ko ibihano kuri ruswa byakajijwe kuko benshi mu bakiriye ruswa baciwe ihazabu y’umuengera ugereranyije n’amafaranga bakiriye. Iyi raporo igaragaza ko abahamwe n’ibyaha bya ruswa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020 ari abantu 53. Muri bo 44 ni abagabo naho 9 ni abagore.

2 Responses
Umuvunyi Mukuru yatangaje urutonde rw’abahamwe n’ibyaha bya ruswa n’ibihano bahawe
Ubu butabera ko butangaje ra? Njye numiwe! Aha ni ho mboneye ububasha bw’umucamanza! Iyo ashatse arakwica cyangwa akagukiza. Naho iby’uburemere bw’ibyaha no koroha kwabyo, n’amategeko ngo akarishye ndabona ntacyo bivuze! umwaka umwe usubitse, undi imyaka umunani, kandi ibyaha byenda gusa?!?