Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe aranenga imisifurire mibi na ruswa byuharije umupira w’amaguru mu Rwanda.
Hashize iminsi mu mupira w’amaguru hari impaka zatewe n’umukino wahuje APR FC na Police FC, warangiye iyi kipe itsinze igitego 1-0, gusa byavuzwe ko iy’abapolisi yo yimwe penaliti yagaragariraga buri wese ku kibuga.
Mukura VS nayo ntiyanyuzwe n’imisifurire yaranzwe n’umukino uherutse kuyihuza na AS Kigali, amakipe yombi akanganya 2-2. Yahise yandikira ubuyobozi bwa FERWAFA mu rwego rwo kugaragaza ko itanyuzwe n’imisifurire muri uyu mukino, ndetse isaba ko habaho gusuzuma amashusho yawo, ikabona gufata ibyemezo bikwiye.
Amb. Nduhungirehe mu gusubiza Mukura VS asanzwe abereye umukunzi yanditse ku rukuta rwa Twitter, agaragaza uburyo ruswa n’imisifurire ari ikibazo gikomeye, akaba yagize ati: “Mu Rwanda hari ikibazo gikomeye cy’imisifurire, ku buryo FERWAFA igomba kugifatira ingamba.”
Akomeza agira ati: “Hari ubushobozi buke bw’abasifuzi, hakaba ndetse na ruswa yafashe indi ntera. Ntibyumvikana uburyo Police FC ishobora kwibwa penaliti eshatu zose mu mikino ibiri!”
Ikibazo cyo gusifura nabi mu Rwanda ndetse na ruswa cyagiye kivugwa inshuro nyinshi muri Shampiyona y’icyiciro cye mbere mu mupira w’amaguru. Abasifuzi basifuye nabi bamwe bagiye bahagarikwa, gusa ikigaragara bisa n’aho nta mpinduka nziza zahabaye.
Imisifurire mibi ivugwa mu mupira w’amaguru iterwa n’impamvu ebyiri: ruswa ndetse n’ubunyamwuga buke, abasesengura iby’uyu mukino bakaba bavuga ko bigoye gutegereza iterambere ryawo mu gihe ibi bibazo byabaye karande bikibarizwamo.



2 Responses
Amb. Nduhungirehe aranenga imisifurire mibi na ruswa byugarije ruhago nyarwanda
Nyamara uyu mugabo avugishije ukuri! Twatera imbere dute n’iyi migirire?
Amb. Nduhungirehe aranenga imisifurire mibi na ruswa byugarije ruhago nyarwanda
Nyamara uyu mugabo avugishije ukuri! Twatera imbere dute n’iyi migirire?