Yasezeye ku kazi kubera imisuzi ya shebuja

Sangiza iyi nkuru

Umukozi w’umugore witwa Mwangoka wo mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya yanzuye kureka akazi yari amazemo imyaka 10 bitewe n’imisuzi ya sebuja avuga ko yari atakibashije kwihanganira.

Uyu wanareze sebuja mu rukiko ko yamuhohoteye, yavuze ko mu kwezi kwa Gashyantare umukoresha we yamusabye kuzajya amukorera masaje (massage).

Avuga ko ” yabyemeye kuko yumvaga bosi we ataka umunaniro gusa ngo byake gufata indi ntera.”

Mwangoka ati ” Nakoraga masaje ku maguru n’amaboko. Yatangiye kunsaba kubimukorera no ku matako, ibintu byatumaga numva bimbangamiye.”

Uyu mugore yabwiye The Star ko uyu mugabo utuye mu gace ka Kizingo yamusabye kuzajya amwoza no mu kibuno n’imyanya y’ibanga amukangisha kumwirukana.

Uyu mugore yabwiye urukiko mu Mujyi wa Mombasa ko ” Uyu mugabo habaga n’igihe agiye mu bwiherero kandi ahitwa ariko akaza akubika inda agaterera ikibuno hejuru ngo uyu mugore amwoze mu kibuno ari nako imisuzi rugeretse.” Ati ” Yarasuraga cyane, sinari kubyihanganira kuko nakekaga ko yantera indwara.”

Kuri ubu umukoresha akurkiranweho ihohotera rishingiye ku gitsina.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *