Rwamagana:Abanyerondo ‘bakubise’ umusore ajyanwa mu bitaro

Sangiza iyi nkuru

Abakora irondo ry’umwuga mu Mudugudu wa Gisanza mu Kagari ka Mwulire mu Murenge wa Mwulire baravugwaho gukubita no gukomeretsa bikabije umusore witwa Uwihanganye Eric w’imyaka 26 bakamugira intere akaba arembeye mu Bitaro bya Rwamagana.

Abaturage baganiriye n’Umunyamakauru wa Bwiza.com mu Karere ka Rwamagana bemeza ko mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2020 abanyerondo bari mu kazi ko gucunga umutekano bari bayobowe n’uwitwa Rafiki bafashe umusore witwa Uwihanganye Eric baramukubita bamugira intere akaba arembeye mu bitaro bya Rwamagana.

Umuturage utashatse ko amazina atangazwa ku mpamvu z’umutekano we yabwiye Bwiza.com, ko abanyerondo bakubise Uwihanganye eric wari uvuye gukina umupira na bagenzi bakajya kunywera mu kabari yakubitiwemo.

Umwe mu baturage yavuze ko Uwihanaganye yakubiswe ubwo yari agiye kwica akanyota. Yagize ati “ Hari mu ijoro Uwihanganye n’abandi basore bagiye gushaka icyo kunywa mu kabari barimo habayemo akavuyo atashye ageze hanze ni bwo bamufashe baramukubita ku buryo twahuruye twumva ataka cyane dusanga yavuye amaraso menshi ku buryo twabonaga ashobora no gupfa. Bamujyanye kwa muganga gusa icyatubabaje nuko abashinzwe kuturindira umutekano ari bo bawuhungabanya. “

Abaturage baravuga ko abanyerondo ubuyobozi bwabakingiye ikibaba ntibakurikiranwa bakaba bidegembya, ndetse n’ubwo bavuga ko uwamukubise ari umwe mu banyerondo abandi bakwiye guhanwa kubera kurebera uwakubise Uwihanganye.

Umwe mu baturage yemeza ko abayobozi b’umudugudu wa Gisanza bahishiriye abakoze bakubise umuturage mu buryo bubabaje kuko uwivuga kumukubita akamukomeretsa afitanye isano n’ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Gisanza.

Uyu muturage ati “ Uwihanganye yarakubiswe ku buryo bubabaje cyane kuko duhurura twasanze arimo kuviriraqna amaraso menshi cyane tugira ubwoba ko ari bupfe bamujyanye kwa muganga batubwiye ko yagaruye akuka icyatubabaje ni uko abarara irondo bamukubise bacyibereye mu ngo zabo ndetse bakomeje n’akazi kabo tukaba tubona ari akarengane gakabirije ndetse natwe dufite impungenge niba abayobozi bahishira abantu bagize nabi kandi bashinzwe gucunga umutekano wacu.“

Musabyemariya Patricie ni umubyeyi wa Uwihanganye yabwiye Bwiza.com ko abanyerondo bamukubitiye umwana ariko ko atewe impungenge n’uko abamukubise batakurikiranwe

Musabyemariya ati “ Namenye ko yakubiswe ejo mu gitondo mbibwiwe na Rafiki ukuriye irondo nahise njya kwa muganga nsanga ari mu bitaro bamushyizemo serumu ebyiri, kugeza ubu nta bushobozi mfite bwo kwishyura ibitaro kandi abamukubise ntawigeze abakurikirana nibura ngo bamuvuze kandi no kumugemurira ntabwo mbishoboye kuko ni we ubwe waruntunze, nkaba nsaba ubuyobozi kunkurikirananira ikibazo cy’umwana wanjye wababajwe . “

Amakuru Bwiza.com ikesha abaturage batuye mu Mudugudu wa Gisanza, ni uko umunyerondo umwe ariwe wakubise bamwe muri bagenzi be bamuzengurutse ndetse bakaba basanzwe bavugwaho urugomo bakorera abaturage.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Rwagasana Jean Claude yabwiye Bwiza.com, ko umwe mu banyerondo ukekwaho gukubita Uwihanganye uyu munsi kuwa gatanu tariki 13 Werurwe 2020 yoherejwe n’akagari kwitaba mu bugenzacyaha

Gitifu Rwagsana aragira ati “Amakuru twahawe ni uko Uwihanganye yari kumwe na mugenzi we bararwana bapfa umukobwa ni bwo abanyerondo baje muri ako kavuyo. Akagari kakaba kohereje uwo munyerondo mu bugenzacyaha kugira ngo akorweho iperereza hamenyekane koko uwamukubise niba ari umunyerondo cyangwa yakubiswe na mugenzi we bashwanye muri iryo joro.“

Uyu muyobozi anavuga ko ubuyobozi bwafashe icyemezo gufunga by’agateganyo akabari Uwihanganye yanyweragamo muri iryo joro , ndetse bakaba bagiye gukangurira abaturage uburyo bagomba kwitwara ndetse abanyerondo bagakangurirwa kugira ubunyamwuga mu kazi bakora bakirinda guhutaza abaturage.

Ntabwo ari ubwa mbere mu Murenge wa Mwulire abanyerondo bavuzweho guhohotera abaturage, kuko mu Kagari ka Bushenyi mu mwaka ushize abanyerondo bavuzweho gukubita no kwambura amafaranga umuturage wari uvuye kugurisha imyaka.

Amategeko ahana mu Rwanda avuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *