Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byasohoye raporo ivuga uko uburenganzira bwa muntu bwari bwifashe mu bihugu ku Isi mu 2019, aho ivuga ko mu Rwanda hari bimwe mu bibangamiye uburenganzira bwa muntu byagaragaye. Ni raporo ivuga ku bice bitandukanye by’uburenganzira bwa muntu mu buzima rusange kuva ku kutagirirwa nabi, uburenganzira ku myemerere, kwishyira hamwe, ku makuru n’ibindi birimo kugera ku burenganzira ku kazi. Iyi raporo y’Amerika ivuga ubwicanyi, kunyuruza abantu, iyicarubozo, gufunga abantu bidakurikije amategeko, gufungirwa politiki, kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru…ikavuga ko bikorwa n’inzego z’umutekano za Leta. Iyi raporo iravuga ko guverinoma y’u Rwanda ifata ingamba zidahagije mu kubikumira cyangwa gukurikirana ababikora. Ivuga ku ibura n’iyicwa rya bamwe mu bari mu ishyaka FDU-Inkingi , ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda – nka Anselme Mutuyimana wishwe na Eugène Ndereyimana na Boniface Twagirimana baburiwe irengero. U Rwanda ntacyo rwatangaza kuri iyi raporo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe EAC, Olivier Nduhungirehe, yabwiye BBC ko ari “raporo basohora buri mwaka, nta kintu dushobora kuyivugaho rwose.” State Department [ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika] isohora raporo nk’iyi buri mwaka, nta kintu rwose dufite cyo kuyivugaho”. Ku ngingo zinyuranye zivugwa n’iyi raporo y’umwaka ushize, u Rwanda rwagiye rutangaza ko hisungwa amategeko mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu. Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, AimĂ© Bosenibamwe, uyobora ibikorwa bya Leta by’igororamuco, yabwiye BBC ko ibivugwa ku bigo bishyirwamo abantu by’agateganyo nta kuri kurimo kuko ari ahantu hujuje ibisabwa, kandi ko nta we uharenza amasaha 72. Polisi y’u Rwanda yagiye itangaza ko ku bantu babonywe bishwe cyangwa ababuriwe irengero, ikora iperereza abashinjwa kubigiramo uruhare bagakurikiranwa n’amategeko. Ku gufungira abantu ahantu hatazwi no kubakorera iyicarubozo, mu kwezi kwa kabiri 2019, uwari umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana yavuze ko bene izo nzu ntaziba mu Rwanda. Yavuze kandi ko amategeko mu Rwanda ahana umuntu wese wafunze undi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

12 Responses
Amerika irashinja u Rwanda guhutaza uburenganzira bwa muntu
Ngo amasaha 72 yavuze iminsi90 bajye bareka gutekinika.

Bose nibamwe yarabeshe cyane rwose mubyukuri ibibera muri transite biteye agahinda gasaze urugero aho bafungira abantu mu Kinigi ninzu byibuze yajyamo abantu 80 ariko bapakiramo abantu bakageza kuri300 kndi ugasanga umazemo nkamezi atatu ubaho nabi muburyo buteye ubwoba kurya agakombe kamwe kimpungure kumunsi ubuse ko aherutse gusura hariya mu kinigi we ubwe yabajije abantu igihe bamaze asanga harimo abamaze amezi 3 biteye agahinda kndi usanga benshi bazira ubusa rwose sinzi niba ibibera muri transit perezida abizi kuko abimenye yafunga benshi umwanda uhaba wo urarenze inda, imperi, imbaragasa mbese nagahinda gusa kubona uhasohotse nigitangaza ndasaba Umubyeyi wacu poulo kagame ngo atabare kuko birarenze rwose.

Ariko abazungu baradusuzugura koko barebye urutonde turiho mukubahiriza amategeko?kdi iwabo abantu barapfa burimunsi bagahimbira kuritwe

Ati “niraporo basohora burimwaka”so ??
Niyo atanasubiza gutyo
Urunvako arikibazo
Gitungwa agatoki burimwaka namwe ntitwarituziko bivugwa burimwaka

Gitungwa agatoki burimwaka bamwe ntitwaritunaziko bivugwa burimwaka

Nihehe babeshye x ?ibyo byose niki kidakorwa mu rda ? Dushimiye bwiza.com ko muba muduha mwene ayo makuru mugihe ntakindi kinyamamuru wayabonaho kubera ubwoba .