Gen. Tumukunde yabwiye Museveni ko u Rwanda rwohereje ingabo 6,000 ngo zimuhirike

Sangiza iyi nkuru

Rtd. Lt. Gen. Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekano muri Uganda yatawe muri yombi kuwa 12 Werurwe, aho akurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi. Ni umuntu wigeze kubwira Perezida Museveni ibyiswe ibinyoma byatuma umubano n’amahanga uzamo agatotsi, birimo ko u Rwanda rwohereje abasirikare 6,000 muri iki gihugu ngo zimuhirike ku butegetsi.

Uyu musirikare ni we wagize uruhare mu ifungwa rya Gen. Kale Kayihura wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda kugeza mu 2018, ubwo yavugaga ko akorana n’u Rwanda mu kurwoherereza abanyabyaha rukurikiranye, bahungiye muri Uganda barimo Lt. Joel Mutabazi, wari mu barinda Perezida Kagame.

Ubwo Gen. Tumukunde yari Minisitiri w’Umutekano, yavuze ko aba basirikare 6,000 u Rwanda ngo “rwohereje muri Uganda” bagiye gushinga inkambi mu duce dutandukanye twa Uganda, turimo ibishanga n’amashyamba, biteguye guhirika ubutegetsi bwa Museveni.

Mu Kuboza 2017 nk’uko umunyamakuru Andrew Mwenda abivuga, Gen. Tumukunde yabeshye Museveni ko u Rwanda rwohereje ingabo ku mupaka uruhuza na Uganda, rwiteguye gutera iki gihugu kandi ko yabyiboneye n’amaso, nyuma bigaragara ko yabeshyaga.

Mwenda uvuga ibi na we yigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame ndetse ashinjwa kuba ikrumirahabiri n’abasesenguzi muri politiki nka Tamale Mirundi ntibahwema kumwikoma. Gusa ku rundi ruhande azwi nk’umuntu wa hafi ku baperezida bombi; Kagame na Museveni.

Itangazo rya Polisi y’Igihugu ku itabwa muri yombi rya Gen. Tumukunde

Itangazo rya Polisi ya Uganda ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wayo, CP Fred Enanga, rivuga ko (Rtd) Lt. Gen. Tumukunde yatawe muri yombi mu masaa moya y’umugoroba, akurikiranweho ubugambanyi.

Rikomeza rivuga ko itabwa muri yombi rye rije rikurikiye ibiganiro bitandukanye yagiriye ku maradiyo n’amateleviziyo muri iyi minsi, bishishikariza urwango ruganisha ku guhohoterana hagati y’ubwoko butandukanye.

Akurikiranweho kandi kuba yarahamagaye igihugu gituranye na Uganda ngo kimufashe gukuraho ubuyobozi buriho, biciye cyangwa bidaciye mu matora.

Ibyaha Gen. Tumukunde ashinjwa biri mu ngingo ya 23(2) b na 23(3) b mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, zijyanye no guhamagarira abantu kwinjirira Uganda.

Gen. Tumukunde amaze iminsi avuga ko yabeshye Museveni

Gen. Tumukunde aherutse gutangaza ko aziyamamariza kuyobora Uganda, ahatane n’abarimo Museveni wahoze ari sebuja. Yavuze ko ibi bitari gushoboka mu gihe yari kuguma ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano, ari yo mpamvu yamubeshye kugira ngo avanwe ku kazi.

Mu biganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye, Gen. Tumukunde yavuze ko abasirikare bakuru mu gihugu muri Uganda, bakorera ku gitugu, muri bo ntawe utinyuka kugaragaza ikibazo cye kuko baba bafite ubwoba ubutegetsi bwabagirira nabi.

Nyuma y’aho uyu musirikare wasezerewe mu ngabo z’igihugu atangarije ko azahatana mu matora, yagiye arangwa n’imvugo zitandukanye zigaragaza ko ntaho agihuriye na Perezida Museveni bafatanyije kurwana urugamba rwo kubohora igihugu. Byatumye hari abamugerera iminsi yo kubaho yidegembya nk’uko byakunze kugenda no ku banyapolitiki barimo Dr. Kizza Besigye na Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) na Amama Mbabazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *