U Rwanda rubona nta mpamvu ihagarika imyiteguro y’inama ya Commonwealth

Sangiza iyi nkuru

Muri iki gihe Isi ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ibikorwa bitandukanye birimo n’inama mpuzamahanga bikaba bikomeje gusubikwa, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi abona nta mpamvu yahagarika imyiteguro y’inama ya Commonwealth (CHOGM) iteganyijwe kuzabera i Kigali.

Ni mu kiganiro uyu muyobozi yagiranye n’abikorera kuri uyu wa 13 Werurwe 2020, ababwira aho imyiteguro y’iyi nama izahuza abakuru b’ibihugu na guverinoma mu bihugu bigize uyu muryango.

Igihe iyi nama ibura ni cyo cyatumye u Rwanda na Commonwealth banzura ko nta mpamvu igoma guhagarika imyiteguro y’iyi nama iteganyijwe kuba kuva tariki ya 22 kugeza tariki ya 27 Kamena 2020.

Clare Akamanzi atangaje ibi mu gihe mu minsi ishize hari amakuru yakwirakwiye imbuga nkoranyambaga avuga ko Commonwealth yamaze guhagarika iyi nama, gusa byaje kugaragara ko ari igihuha.

Isi itewe impungenge na Coronavirus

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragara mu Bushinwa mu ntangiriro za Mutarama 2020, Isi irahangayitse bikomeye bitewe n’umuvuduko iki cyorezo gifite. Amakuru yo kuri uyu wa 12 Werurwe yavugaga ko ibihugu birenga 108 bimaze kugaragaramo abarwayi ba Coronavirus.

Imibare mishya kuri Coronavirus ivuga ko mu Bushinwa honyine hamaze kwandura abantu barenga 80,980, mu gihe 3,173 bamaze gupfa. Ubutaliyani ni igihugu cya kabiri kimaze gupfamo abantu benshi hanyuma y’Ubushinwa kuko ubu bamaze kugera muri 827.

Byatumye ibihugu byinshi bifata ingamba zitandukanye zigamije kurinda abaturage babyo, aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahagaritse ingendo zose ziva cyangwa zijya mu bihugu by’i Burayi bitewe n’uburyo kiri gukwirakwira cyane kuri uyu mugabane.

Ubutaliyani na Esipanye na byo byahagaritse shampiyona z’umupira w’amaguru, zisa n’aho zigize ubuzima bw’abenegihugu. Mu mikino kandi hiyongereyemo n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) ryahagaritse amarushanwa yose, NBA na yo yemeza kuba ihagaze.

Muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko, naho hafashe ingamba zo gukumira iki cyorezo, aho inama zihuza abantu benshi zahagaritswe, isuku ikazwa ahantu hahurira imbaga y’abantu. U Rwanda kandi rwasabye isubikwa ry’inama ya 21 yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) tariki ya 16 Werurwe, mu buryo bwo gukomeza kwirinda ingaruka zaterwa n’iki cyorezo.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. U Rwanda rubona nta mpamvu ihagarika imyiteguro y’inama ya Commowealth
    Ntabwo ndi nka babandi biyita abahanuzi mu nsengero.Ariko ndahamya ko niba ikibazo cya Coronavirus gikomeje,ntabwo inama ya CHOGM (commonwealth) izaba mu Rwanda.
    Murabona ko ubuzima bwahagaze ku isi yose.Ni guta abantu baturutse ku isi yose baza mu nama ya Commonwealth mu Rwanda???Ntibishoboka in these conditions.

    1. U Rwanda rubona nta mpamvu ihagarika imyiteguro y’inama ya Commowealth
      Cyaba ari igitekerezo cyiza. Aba bantu bashobora kutuzanira coronavirus kandi twe byazatubera bibi cyane kuko inzego zose zigize ubuyobozi n’ubukungu bw’u Rwanda zizitabira iriya nama. Twarwaza abayobozi bose twasigara hehe?

    2. U Rwanda rubona nta mpamvu ihagarika imyiteguro y’inama ya Commowealth
      Cyaba ari igitekerezo cyiza. Aba bantu bashobora kutuzanira coronavirus kandi twe byazatubera bibi cyane kuko inzego zose zigize ubuyobozi n’ubukungu bw’u Rwanda zizitabira iriya nama. Twarwaza abayobozi bose twasigara hehe?

  2. U Rwanda rubona nta mpamvu ihagarika imyiteguro y’inama ya Commowealth
    Ntabwo ndi nka babandi biyita abahanuzi mu nsengero.Ariko ndahamya ko niba ikibazo cya Coronavirus gikomeje,ntabwo inama ya CHOGM (commonwealth) izaba mu Rwanda.
    Murabona ko ubuzima bwahagaze ku isi yose.Ni guta abantu baturutse ku isi yose baza mu nama ya Commonwealth mu Rwanda???Ntibishoboka in these conditions.

  3. U Rwanda rubona nta mpamvu ihagarika imyiteguro y’inama ya Commowealth
    Ari inama ya EAC ari n’inama ya Commonwealth ikinini ni ikihe? kuki imwe yahagarikwa indi igakomeza? kereka niba mu kwa gatandatu bazaba baratoye umuti.

  4. U Rwanda rubona nta mpamvu ihagarika imyiteguro y’inama ya Commowealth
    Ari inama ya EAC ari n’inama ya Commonwealth ikinini ni ikihe? kuki imwe yahagarikwa indi igakomeza? kereka niba mu kwa gatandatu bazaba baratoye umuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *