Gen. Tumukunde ntiyemera ikirego cyo gusaba u Rwanda gutera Uganda

Sangiza iyi nkuru

Rtd. Lt. Gen. Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, ukurikiranwe n’urwego rushinzwe iperereza ntiyemera ikirego cyo gushishikariza u Rwanda gutera igihugu cye.

Gen. Tumukunde yaraye atawe muri yombi n’ingabo zifatanyije n’abapolisi mu masaa moya y’umugoroba, umuvugizi wa polisi CP Enanga asobanura ko uyu musirikare akurikiranweho icyaha cy’ubugambanyi.

BBC yavuganye na Gen. Tumukunde ku murongo wa telefone ari ku biro bye muri Kololo bizengurutswe n’inzego z’umutekano, avuga ko kumushinja gushishikariza u Rwanda gutera Uganda ari ikirego gihimbano, kuko ntibyashoboka. Aho agira ati: “Ushobora kwibaza ko umuntu yasaba u Rwanda gutera Uganda? Ibyo ntibishoboka.”

Uyu musirikare yatangaje mu minsi ishize ko ashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, akazitabira amatora yo mu 2021. Avuga ko ashaka impinduka muri Uganda, akaba aherutse gutangaza ati: “Mbaye ndi u Rwanda, nashyigikira ushaka kizana impinduka muri Uganda”, ibyo gushishikariza gutera Uganda byo yabiteye utwatsi.

Amakuru avuga ko mu rugo rwa Gen. Tumukunde mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Werurwe rwabutse rusakwa n’abasirikare ndetse n’abapolisi, bivugwa ko kandi n’abandi bantu 20 bakorana bya hafi na we barimo umuhungu we Philip Tumukunde n’umudepite Nyakeco wari wariyemeje kumushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamaza, nabo batawe muri yombi mu gihe iperereza rikomeje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *