Nyuma y’amezi atandatu gusa igice cya kabiri gisohotse, filime “Squid Game” yongeye gusubira ku rubuga rwa Netflix, kuri iyi nshuro mu gice cya gatatu ari na cyo cya nyuma. Abakunzi b’iyi filime bategerezanyije amatsiko gukurikirana uko urugamba rw’ubuzima n’urupfu ruzasozwa.
Gi-hun watsinze irushanwa rya mbere, yari yarasize inyuma umugambi wo kongera kubona umwana we, ahitamo gukurikira abagize uruhare mu gutegura iyo mikino iteye ubwoba. Muri Season 2, yakoranye na Jun-ho, umupolisi wari warinjiye mu irushanwa ashaka umuvandimwe we wabuze (Front Man) nyamara mu ihinduka ry’ibintu, biza kugaragara ko uwo Front Man ari we In-ho, musaza wa Jun-ho.
Mu ntangiriro za Season 1, abakinnye babwirwaga ko bagiye gukina imikino y’abana basanzwe ariko ntibamenyeshwa ko gutsindwa bivuze gupfa. Abaherwe bo ku isi bayirebaga nk’ikinamico ibashimisha, ibyo bigatuma buri rupfu rutanga amafaranga yongerwa mu isanduku y’uzaba uwa nyuma ahagaze—akayabo ka miliyari 45.6 won (asaga miliyoni 38 $).
Nubwo Gi-hun yatsinze, ntiyigeze asubira mu buzima busanzwe. Ibikomere byo mu mutima byamusunikiye guhiga abayoboye iryo rushanwa ngo arisoze burundu.
Season ya 3 yatunganyirijwe rimwe na Season ya 2, bikaba bivuze ko ihita ikomeza aho igice cya kabiri cyari kigeze, ubwo hategurwaga umugambi wo kwigumura, n’abakinyi basigaye babaye ibikoresho by’irindi geragezwa. Haribazwa niba Gi-hun azashobora gusoza icyo yiyemeje cyangwa niba nawe azapfa nk’abandi benshi bamubanjirije.
Iyi filime yo muri Koreya y’Epfo yakunzwe ku isi hose, yegukanye ibihembo bikomeye nka Emmy, ubu igiye gusoza urugendo rwayo ruteye ubwoba ariko rusesengura ubuzima bw’abantu, ubukene n’ukuntu abantu bicuruzwa n’ubukungu bushingiye ku byishimo by’abandi.


