Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020 kugeza saa yine, mu Mirenge igize Akarere ka Rusizi hakozwe umukwabu wo gufata abagabo bakekwaho gutera inda abangavu.
Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yabitangarije umunyamakuru wa Bwiza.com uhakorera, aba bose batawe muri yombi ku bufatanye bwa RIB, inzego z’ibanze n’iz’umutekano, nyuma yo gutabwa muri yombi hakaba hagiye gukurikiraho inzira z’ubugenzacyaha kugira ngo hazamenyekane niba koko gukekwa kwabo gufite ibimenyetso ko bakoze ibi byaha. Yagize ati’’ Ayo makuru ni yo, abafashwe bose hamwe ni 40, bafashwe na RIB ku bufatanye n’izindi nzego zikorera muri aka karere, bari kuri sitasiyo za RIB zitandukanye muri aka karere, (…) icyo navuga ni uko abakora ibyaha bose, baba abasambanya abana ,baba n’abakora ibindi byaha ntibashobora kwihanganirwa,kuko nk’ababana bato baterwa inda bibagiraho ingaruka nyinshi cyane bo n’abo babyaye,izi ngeso mbi zikaba zitagomba kwihanganirwa na gato.’’ Bibaye mu gihe muri aka karere hasanzwe havugwa umubare munini w’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bahohoterwa bakanaterwa inda zitateganijwe ndetse bakahakura n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, hakanavugwa bamwe mu babyeyi b’aba bana bahishira ababaterera abana inda,aho kubashyikiriza ubutabera bagahitamo kubungira mu miryango. Hanavugwa kandi abagabo bubatse batera aba bana inda bagacika cyangwa bagashukisha abana bateye inda utuntu tw’intica ntikize ngo babahishire, abana batewe inda bakabura epfo na ruguru n’abana babo, cyane cyane ko abenshi muri aba bana baba bakiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bakayata bakandagara, bamwe muri bo bagahitamo gutana abo babyaye ba nyirakuru na bo batishoboye bakajya gushaka imibereho ahandi ba bana basizwe bakabaho nabi cyane,ibi byose umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem akavuga ko byahagurukiwe. Amakuru aturuka mu buyobozi bw’aka karere avuga kandi ko habaruwe abana bagera kuri 314 batarageza ku myaka 18 y’amavuko bamenyekanye basambanijwe bakanaterwa inda zitateganijwe muri iyi myaka 5 ishize. Ubu buyobozi bukavuga ko ku bavugaga ko havugwa umubare w’abana batwaye izi nda ariko ntihagaragazwe niba abazibatera bakurikiranwa, impungenge zikwiye gushira kuko ngo ntawe uzongera guhohotera umwana ngo birangirire aho. Abafashwe ni aba bakurikira: 1.Nshimiyimana Eric.
2.Turatsinze Jean Pierre.
3.Irambona Zachalie.
4.Ndorimana jean Pierre
5.Ndikumana Silas.
6.Bukuru Emmanuel.
7.Kwizera Gedeo.
8.Rukara Jacques.
9.Byiringiro Benjamin.
10.Sindambiwe.
11.Niyitegeka Placide.
12.Ndorakumana Joseph.
13.Mucyeshimana Safari.
14.Maniragaba Theodomire.
15.Uwimana nepomusene.
16.Mahirane Ramzan.
17. Nzamwita Michel.
18.Niyinsenga theobard.
19.Uwimana jean Paul.
20.Musabyimana Eric.
21.Ndayishimiye jean Claude.
22.Kwizera Claude.
23.Migabo Janvier.
24.Niyonzima Gervais.
25.Irakiza Frederc 22.
26.Ntirenganya Baptiste 24.
27.Uwimana Jean de Dieu.
28.Ukwizagira Samuel.
29.Niyokwiringirwa Zephanie.
30.Kwihangana Philemon.
31.Nzabakira François.
32.Habiyambere Obed.
33.Ahishakiye Jean de Dieu.
34.Aman Jean Claude.
35.Yankurije Salmon.
36.Mvuyekura blaise.
37.Nsengiyumva Daniel.
38.Dusabinana Eric.
39.Nsengumuremyi Emmanuel.
40.Bibakunana.

16 Responses
Rusizi: Abantu 40 bakekwaho gutera inda abangavu batawe muri yombi
Uko mbyumva numva byaba byiza abateye inda abo bangavu bategekwa kubarera kuko kubafunga mbona byateza ingaruka kuri leta yo kubarera nubundi baba baramaze kubyara ariyo mpamvu bategekwa kubarera kuko bafunzwe ni byahibazo bizagaruka…ahubwo ubu hagashyirwaho ingaba zikarishye kuwakongera kugwa muricyo cyaha…murakoze.

Umuti sukubafunga ahubwo umuti nuko bategekwa kurera abo bana kuko nubundi baba baramaze gutera inda bakabyaza abo bana bato nahose bafunzwe urumva bazakunda abo bana babyaye? Ese leta ko yagowe niyo yarera abo bana? Ese nkase wumwana yazamukunda? Umwana we wazakira ate asanze ise wamubyaye ari gereza ? Nabwo ni kagahinda umwana akurana.ariko bategetswe kurera abo bana byaba byiza kurushaho …turebe kure… Ahubwo ubu uwakongera gukora iryo kosa agafatirwa ibihano …naho amagara iyo yasesetse ntacyo waramira ninko kuba umwana yamaze kuvuka.

Murumuna wange yatewe inda afite imyaka16. Nibuka ko ababyeyi bange aribo babiteye kuko bamuhaga uburenganzira busesuye nkumuntu mukuru uwo murumuna wange harubwo yatubeshyaga ko agiye muri family kumbe yigiriye mu basore!!! Birangira atewe inda. Uwayimuteye yaramufashaga nyuma aza gufungwa kubera iryo kosa… None ubu uwo mugabo ntacyo afasha uwo mwana we kuko afunzwe kugera naho atagikunda uwo mwana kuko yumva ko twamufungishije… Ubuse inyungu niyihe ? Umwana nitwe tumurera ise ntamukunda kuko Ari gereza ubu byaraducanze … Ge mbona umuti wo gufunga atariwo ahubwo uwateye inda leta yagakwiye kumutegeka ko arera uwo mwana kuko nubundi umwana yaravutse …

Abo bateye inda abo bangavu leta nibageke kurera abo bana kuko nubundi umwana aba yavutse ahubwo uwuzongera gutera inda abangavu uwo bayiteye ayikuremo naho uwayimuteye afatirwe ibihano bikomeye … Kuko kumufunga nubundi umwana yaravutse biteza ingaruka nyinshi kuri wa mwana. Uko Niko kuri.

ibi birakabije pe Uyu mucho mubi ubwite gucika