Abafite mu nshingano umunara muremure wa Eiffel uherereye mu mugi wa Paris mu Bufaransa batangaje ko guhera saa tatu mu masaha y’iki gihugu (saa yine z’ijoro mu Rwanda), urafunga imiryango kugeza mu gihe kitazwi bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Ifungwa ry’uyu munara rikurikiranye n’amabwiriza Minisiteri ifite mu nshingano ubuzima yafashe kuri uyu wa 13 Werurwe 2020, zo gukumira iki cyorezo.
Babicishije ku rukuta rwa Twitter rwa Tour Eiffel, bavuze ko abantu bari bafite amatike yo kwinjira muri iyi nyubako, baratangira kuyasubizwa mu minsi mike iri imbere.
Umunara wa Eiffel
Uyu munara uri mu bikorwa bifite uburebure buri hejuru byubatswe n’amaboko y’umuntu ku Isi, aho ufite uburebure bwa metero 324.
Imiterere yihariye ya Eiffel ikurura ba mukerarugendo bifuza kuyitemberaho no kuyifotorezaho babarirwa mu mamiliyoni ku mwaka. Bivugwa ko mu 2015, iyi nyubako yasuwe n’abantu miliyoni 6.9, bakaba bari mu bantu benshi bahasuye mu bihe bitandukanye.



2 Responses
France: Umunara wa Eiffel ugiye kuba ufunze imiryango kubera Coronavirus
Ibyo nibyizape!
France: Umunara wa Eiffel ugiye kuba ufunze imiryango kubera Coronavirus
Ibyo nibyizape!