img-20200315-wa0072.jpg

Abahindu bakoze ibirori byo kunywa amaganga y’inka bafata nk’umuti wa Coronavirus

Sangiza iyi nkuru

Amagana y’abayoboke b’idini ry’Abahindu bo mu gihugu cy’Ubuhinde, bakoze umunsi mukuru wo kunywa amaganga y’inka bizera ko zizabarinda icyorezo cya Virusi ya Corona.

Mangingo aya nta rukingo rw’iki cyorezo gikomeje koreka Isi ruraboneka, aho ababarirwa mu bihumbi 140 bamaze kucyandura, mu gihe abarenga 5,000 bamaze kwicwa na cyo.

Abakoze ibirori byo kunywa amaganga y’inka ni abo mu gatsiko kitwa Akhil Bharat Hindu Mahasabha kabarizwa mu idini ry’Abahindu. Ni Ibirori byabereye i New Delhi mu murwa mukuru w’Ubuhinde.

Ibi birori byitabiriwe n’ababarirwa muri 200, gusa ababiteguye bafite gahunda yo kubikorera mu bindi bice by’Ubuhinde.

Umwe mu bitabiriye biriya birori yagize ati”Tumaze imyaka 21 tunywa amaganga y’inka ndetse tukanoga amaganga yazo.”Yavuze ko muri yo myaka yose nta na rimwe barivurisha imiti y’Abongereza.

Amafoto yafatiwe muri biriya birori agaragaza Chakrapani Maharaj usanzwe ari umutware w’Abahindu bose, afite ikiyiko cyuzuye amaganga y’inka ahagaze iruhande rw’igishushanyo cya Coronavirus.

Amafoto kandi yerekana abagabo n’abagore b’Abahindu banywera amaganga mu mpapuro no mu bikombe.

img-20200315-wa0072.jpg
img-20200315-wa0070.jpg

Abahindu batangiye kwikingiza Coronavirus amaganga, nyuma y’uko abayobozi mu ishyaka rya Minisitiri w’Intebe Narendra Modi batangaje ko inkari z’inka ari umuti ndetse zikaba zivura kanseri.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe ho umuyobozi ukomeye muri leta ya Assam iherereye mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu, yavuze ko amaganga y’inka n’amaganga yazo bishobora kuvura Coronavirus.

Ku wa gatandatu Ku wa 14 Werurwe, leta y’u Buhinde yatangaje ko Coronavirus ari “ikiza gikomeye”, bityo ko hakenewe ubufasha bw’igihugu n’amafaranga menshi kugira ngo abantu babashe kwivana mu nzara za kiriya cyorezo.

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko mu Buhinde hari abantu icumi bamaze gukira icyorezo cya Coronavirus, mu gihe Minisiteri y’Ubuzima muri kiriya gihugu itangaza ko abarenga 4000 bamaze kucyandura.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abahindu bakoze ibirori byo kunywa inkari z’inka bafata nk’umuti wa Coronavirus
    Nta inkari zi inka zibaho.ndatekereza ko mwashakaga kuvuga amaganga.Ururimi rwacu mujye murwubaha.John

  2. Abahindu bakoze ibirori byo kunywa inkari z’inka bafata nk’umuti wa Coronavirus
    Nta inkari zi inka zibaho.ndatekereza ko mwashakaga kuvuga amaganga.Ururimi rwacu mujye murwubaha.John

  3. Abahindu bakoze ibirori byo kunywa inkari z’inka bafata nk’umuti wa Coronavirus
    Muhindure inkuru yanyu rwose! Inkari z’inka ntizibaho! Zitwa amaganga y’inka

  4. Abahindu bakoze ibirori byo kunywa inkari z’inka bafata nk’umuti wa Coronavirus
    Muhindure inkuru yanyu rwose! Inkari z’inka ntizibaho! Zitwa amaganga y’inka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *