Muhima: Hataburuwe ibisigazwa by’umubiri w’umuntu utaramenyekana

Sangiza iyi nkuru

Abakozi bacukura ahazajya itiyo y’Amazi mu Mudugudu w’Inyarurembo, Akagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima bataburuye ibisigazwa by’umubiri w’umuntu utaramenyekana.

Aba bakozi batangarije Bwiza.com ko kuwa Kane w’icyumweru gishize ari bwo baguye ku magufwa y’umuntu bavuga ko ari umugabo, ubwo bacukuraga hafi n’ikibuga cyigishirizwaho ibyo gutwara ibinyabiziga kiri haruguru y’Ibitaro bya Muhima.

Umwe mu bacukuraga yatangarije Bwiza.com ko ” Ubwo twacukuraga ahazajya itiyo y’amazi ni bwo twabonye amagufwa y’umuntu bisa n’aho ari umugabo bitewe n’ishati yari yambaye. Twahise duhamagara ubuyobozi, bashaka ihema, dushyiramo umubiri we tuwujyana mu biro by’Akagari k’Amahoro.”

Mugenzi we utashatse ko na we amazina ye yatangazwa ati ” Ni byo twaguye ku mubiri w’umuntu ariko abantu batuye ino aha bavugaga ko aho hantu higeze kuba irimbi. Mbese ntawamenya keretse hari ubizi agatanga amakuru.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Amahoro, Kayigire Patrick yatangarije Bwiza.com ko bataramenya amakuru ahagije kuri uyu mubiri.

Gitifu Kayigire ati ” Ayo makuru ni yo. Ibyo twabashije kumenya ni uko kera aho hantu hari irimbi. Dushaka kumenya amakuru niba yaba yarazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tubaririze hanyuma nidusanga ari umuntu wari warahashyinguwe kera, turajya kumushyingura.”

Uyu muyobozi yabwiye Bwiza.com ko bacukuye umunsi wose bashaka kureba ko haba harimo indi mibiri. Asaba abaturage baba bazi amakuru y’aho imibiri yaba iri kugira ngo ishyingurwe ahantu hatabugenewe, cyane abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *