Pasiteri Schoof aratabaza Donald Trump, Kagame na Museveni

Sangiza iyi nkuru

Umunyamerika Pasiteri Gregory Schoof aratabaza Perezida Donald Trump na Museveni nyuma y’uko yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda kuwa 07 Ukwakira 2019 afashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Uyu mugabo yaje mu Rwanda azanye n’umuryango we aho yashinze itorero “Conerstone Baptist Church” mu Rwanda mu mwaka wa 2003 nyuma mu 2009 aza no gushinga Radio ya Gikristo “Ubuntu Butangaje” (Amazing Grace) yaje gufungwa mu mwaka wa 2018. Uyu mugabo avuga ko nyuma yo guhambirizwa yahawe indege imusubiza iwabo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika bikarangira imusize i Dubai ntabashe kubona uko agera iwabo birangira agarutse muri Uganda.

Pasiteri Schoof avuga ko yirukanwe mu Rwanda ntahabwe uburenganzira bwo gufata imitungo ye yewe akanangirwa kuba yashaka umuntu umurindira ibye akaba ari ho ahera atabaza umuyobozi w’igihugu avukamo, uwa Uganda ari n’aho abarizwa ubu ndetse na Perezida Kagame Paul uyobora igihugu yirukanwemo.

Pasiteri Schoof avuga ko yirukanwe nta kintu na kimwe afashe mu nzu akaba akeneye uwo ari we wese wamufasha guhabwa imitungo ye kuko nta cyaha yagaragarijwe ko ashinjwa. Yagize ati”Bamfashije nakwishima cyane! Iyaba Perezida Trump yaramfashije, iyaba hari hagize umfasha.Iyaba Museveni cyangwa Kagame bari Bamfashije, nkeneye gufata imitungo yanjye.”

Abajijwe niba ateganya kujyana u Rwanda mu nkiko yashubije ko icyo yifuza ari uguhabwa ibikoresho bye atifuza kurega u Rwanda. Pasiteri Schoof ashinja Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha guhonyora uburenganzira bwa muntu no kutubahiriza itegeko nshinga ry’u Rwanda.

Pasiteri Schoof avuga ko atigeze yivanga muri Politiki y’u Rwanda kandi ko nta kibi yavuze ku butegetsi buriho. Yagize ati”Ndakeka wowe (Kagame)ubizi ko ntigeze nivanga muri Politiki y’u Rwanda.Sinigeze nkuvuga nabi cyangwa ngo mvuge nabi ishyaka riri ku butegetsi. Naje nzanywe no kuvuga ubutumwa bwiza sinaje gukora Politiki.”

Radiyo Ubuntu Butangaje(Amazing Grace) yafunzwe mu mwaka wa 2018 kubera ibiganiro bitesha agaciro umugore byari byayitambukiyeho byanaje kuvaho imbarutso yo kwirukanwa. Kuri ubu Pasiteri Gregory Schoof aba mu gihugu cya Uganda na Radiyo ye ni ho ikorera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *