Abantu batandukanye bibasiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, nyuma yo gutangaza ko igihugu cye cya Uganda kiri mu nzira zo kubona umuti wa Coronavirus.
Ku wa mbere Ku wa 16 Werurwe Kadaga ubwo yaganiraga n’abadepite, yavuze ko hari uruganda rwo muri Uganda rukora imiti ruzatangira gutanga umuti wa coronavirus mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Ibi yabitangaje nyuma yo kubonana na Porofeseri Sarfaraz Niazi, umuhanga wo muri kaminuza ya Illinois muri Amerika, ndetse na ba nyir’umushinga wa Dei Biopharma Uganda Limited ukora imiti.
Kadaga yavuze ko hari umuporofeseri wakoreye umuti wa Coronavirus muri Amerika akaba yarahaye ipatanti Uganda, ku buryo uwo muti uzaba watangiye gukorerwa muri Uganda mu gihe gito.
Yongeyeho ati” Uzatangira kuboneka ku masoko ya hano muri Uganda. Uri gukorwa na Company yitwa Dei International. Ntabwo dukwiye gutuza, ariko hari ibyiringiro.”
Kadaga yahawe urw’amenyo ku mbugankoranyambaga
Abakoresha urubuga rwa Twitter, basubije Kadaga bamubwira ko ibyo yatangaje nta shingiro bifite.
Ibi babishingiye ku kuba ibihugu by’ibihangage byoretswe na Coronavirus nta muti wayo birabona kandi bizwiho ubuvuzi bukomeye, bagasanga Uganda itaragaragaramo umurwayi n’umwe wa kiriya cyorezo atari yo yatanga ibihugu byose kubona uwo muti.
Uwitwa Jackie Oloya yabwiye Kadaga ati” Nyamuneka niba mu by’ukuri uyu muti uhari kandi byoroshye kuwubona, cyangwa ugakorwa byoroshye, ibihugu nk’u Budage, Ubuyapani cyangwa na Amerika ubwabyo ntibiba nihanganishije. Nyamuneka, aya makuru ni ibinyoma.”
Abandi biganjemo Abanya-Uganda babajije Kadaga aho uwo muti wageragerejwe ku buryo byemejwe ko uvura Coronavirus.
Uwitwa John Nsamba yagize ati” Ibi byavuzwe na Perezida wacu dukunda? Ese ni nde wagerageje uwo muti akemeza ko wica Coronavirus? Wihutiye kwishimira insinzi.”
Uwitwa Moses we yibukije Kadaga ko” Virusi ikingirwa aho kuvurwa.” Ibi yabihurijeho n’abandi benshi bagiye banenga uriya muyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
Mu banyomoje Kadaga kandi harimo Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda Dr. Ruth Aceng.
Aceng yavuze ko ubushakashatsi kuri Coronavirus bugikomeje, bityo OMS ikaba itaratangaza urukingo rwayo. Ati” Nta bushakashatsi buremezwa na OMS buvuga ngo ibihugu nibishyire mu bikorwa ibi n’ibi, kugeza igihe OMS izavugira iti iyi ni yo nzira yo kunyuramo.”
Imibare y’Umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS, igaragaza ko abamaze kwandura Coronavirus hirya no hino ku Isi barenga 198,000 mu gihe abamaze guhitanwa na yo barenga 8,400.


