Tony Babara, Umunyamakuru w’Umugande ufata amafoto, afungiye mu Rwanda kuva tariki ya 14 Gashyantare 2020 akurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Amakuru avuga ko yari yaje mu gitaramo cy’itsinda rya “Kassav” ryamamaye mu njyana ya Zouk, cyabereye muri Kigali Convention Center ku wa 14 Gashyantare cyikitabirwa na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye Chimpreports ko dosiye y’uriya munyamakuru yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Umuhoza yemeje itabwa muri yombi rya Babara agira ati: “Yatawe muri yombi ku wa 14 Gashyantare akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge. Dosiye ye iri mu bushinjacyaha mwabahamagara bakabaha amakuru yimbitse.”
Abajijwe niba Babara yaracuruzaga ibiyobyabwenge, Umuhoza yavuze ko amategeko atamwemerera kugira icyo atangaza ku rubanza rwamaze kugera mu maboko y’ubushinjacyaha.
Ambasade ya Uganda mu Rwanda yamenyeshejwe iby’itabwa muri yombi ry’uriya munyamakuru nk’uko Umuhoza yabitangaje.
Iyi Ambasade yemeje ko yamenyeshejwe amakuru y’ifatwa rya Barbara, binyuze muri Anne Katusiime, umuyobozi wungirije ushinzwe misiyo muri iyo Ambasade.



2 Responses
Umunyamakuru w’Umugande afungiwe mu Rwanda
Ubwose nigute batinyuka gufata umunyabiyobyabwenge bakamwohereza kukazi koko
Umunyamakuru w’Umugande afungiwe mu Rwanda
Ubwose nigute batinyuka gufata umunyabiyobyabwenge bakamwohereza kukazi koko