Nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye abandi barwayi batatu ba Coronavirus biyongera ku munani bari basanzwe bose hamwe bakaba cumi n’umwe, u Rwanda rwahise ruhagarika indege zose ziza mu Rwanda n’izijya hanze zinyuze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gihe cy’iminsi 30 mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Biri mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Werurwe, byemejwe kandi n’Umunyamabanga Uhoraho mui Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe wakoresheje Twitter akandika ko “ngendo zose z’indege mu Rwanda harimo na RwandAir zihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30 mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.”
Tariki 13 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje umuntu wa mbere urwaye Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda, akaba Umuhinde wari warageze mu Rwanda tariki ya 08 Werurwe aturutse mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde ndetse kuri uyu muri batatu batangajwe kuri uyu wa 18 Werurwe hakaba harimo umugore we w’imyaka 37. Kuva icyo gihe umubare w’abanduye iyi ndwara wagiye ukomeza kwiyongera ubu bakaba bageze kuri 11.
Umwanzuro wo guhagarika ingendo z’indege ufashwe nyuma y’uko ibikorwa byose bihuza abantu benshi mu gihugu nk’insengero n’amashuri kimwe n’imyidagaduro byahagaritswe mugihe cy’ibyumweru bibiri bishobora no kuzongerwa bitewe n’intera iki cyorezo kiriho.


