Umunya-Ghana uzwiho kugira inama abubatse ingo, Madamu Charlotte Oduro aragira inama abagore bacibwa inyuma n’abagabo babo kwihangana, bagategereza igihe bazabagarukira ubwo bazaba barambiwe.
Mu kiganiro yagiriye kuri Radio Hitz nk’uko Naija Post ibitangaza, uyu mugore yasabye bagenzi be kwihangana, abaha urugero rw’ubuzima yanyuzemo mu myaka 11 amaze ashatse umugabo, ati: “Ntabwo [umugore] akwiriye gutekereza ko twe tutabinyuzemo mbere. Maze imyaka 11 nshatse kandi nabiciyemo. Ntabwo mvuga ko gucibwa inyuma ari byiza ariko ntabwo undi mugore azatuma mbura umugabo wanjye.”
Madamu Oduro aragira inama abagore ko bareka abagabo babo babaca inyuma, ati: “Niba nta kibazo ufite, akaguca inyuma; mureke nahaga azakugarukira kubera ko uhuze umwitaho kandi ukamenya niba yambaye neza.”
Uyu mugore avuga ko urushako rusaba kwitanga, abagore bakaba bakeneye kwiga iyi ndangagaciro. Avuga ko abagabo bafite icyubahiro kandi nta wabihindura. Ikindi abagore basabwa ni ukudakeka abagabo babo, ati: “[Umugabo] mureke, ukore inshingano zawe mu rugo nk’umugore.”
Ni koko mu miryango myinshi, umugabo n’umugore barabana, bakanyura muri byinshi bibangamiye umwe n’undi. Kimwe mu bisenya imiryango myinshi birimo gucana inyuma, ikosa rifatwa nk’irikomeye cyane.
Aya makosa atandukanye yakurura ubwumvikane buke, birasaba kuyihanganira, hakimakazwa ubwumvikane ndetse n’abahuza (mediators) mu gihe byananiye umuryango. Kwihangana no kwitanda nk’uko Madamu Oduro abivuga ni iby’ingenzi bituma ingo zikomera, aho byabuze ntizimara kabiri.



2 Responses
Reka umugabo wawe aguce inyuma, nahaga azakugarukira: Madamu Oduro
Ndabakunda cyane ?
Reka umugabo wawe aguce inyuma, nahaga azakugarukira: Madamu Oduro
Ndabakunda cyane ?