Umuririmbyi Kenny Rogers yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki witwa Kenny Rogers wamenyekanye mu njyana igenda gake izwi nka “Country Music” yapfuye afite imyaka 81 apfiriye iwe mu rugo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kenny Rogers yabaye umuhanzi w’icyamamare mu myaka y’1970 kugeza 1980 akaba yarakoraga indirimbo mu njyana izwi nka ‘Country’, agakina filimi, akaba umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi wa Guitar.

Rogers yabanje gukora umuziki ku giti cye ariko nyuma aza kujya mu itsinda ry’ibyamamare muri muzika ryitwa “Country Music Hall”.

Yagiye yegukana ibihembo bitandukanye birimo na Grammy Awards yatwaye inshuro eshatu.

Nyuma y’amasaha make yakurikiye urupfu rwe hari amakuru yatangiye kuvugwa ko yishwe na Coronavirus ariko abo mu muryango we bayavuguruje batangaza ko azize urupfu rusanzwe.

Zimwe mu ndirimbo za Kenny Rogers zakunzwe n’abatari bake ku isi ni “The Gambler,” “Lady,” “Coward of The Country” and “Christmas in America.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *