Bamwe mu baba mu nyubako One Dollar Campaign barashinja ubuyobozi kubaraza hanze

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu rubyiruko ruba mu nyubako izwi nka ‘One Dollar Campaign’ yubakiwe abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badafite imiryango ruvuga ko rutishimiye akato rwashyizwemo ko kurazwa hanze ngo batanduza bagenzi babo icyorezo cya Coronavirus.

Mu cyumweru gishize aba bakoreshejwe inama basabwa kudasohoka ngo bakore ingendo zitari ngombwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kugira ngo hatagira uwandura akaza kwanduza abandi babana muri One Dollar Campaign.

Abangiwe kwinjira uko ari batanu bavuga ko bari ” Bafite akazi bakaba bari bakagiyemo ngo bashake ubuzima cyane ko batagenerwa buri kimwe cyose.” Ni mu gihe ubuyobozi bw’iyi nyubako bwari bwasabye abafite akazi kuvugana n’abakoresha babo bakaba bagahagaritse.

Bavuga ko umwanzuro wo kubanngira kwinjira wafashwe mu masaha ya nijoro ku buryo bitari biboroheye kubona aho bajya gucumbika muri icyo gicuku bigatuma barara hanze bugacya. Bavuga ko iki cyemezo kitakiriwe neza na bagenzi babo babana ari yo mpamvu bahisemo kukirwanya bivuye inyuma.

Uru rubyiruko ruvuga ko rutigeze rwumvikana n’ubuyobozi kuri iki cyemezo cyo kurubuza gusohoka mu nyubako kubera ko abababujije gusohoka nabo bataha hanze.

Umwe muri bo yagize ati “ Ntabwo tuzi aho baba bagiye, barara hanze, bafite abagore, hari abakora isuku nabo baraza bakinjira bagakoropa, rero ntabwo turi kubyumva ukuntu twebwe bazaduha akato bagatuma tutajya gukora kandi bo basohoka bakagaruka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Umuhoza Rwabukumba yabwiye Umuseke.com ko iki kibazo yakimenyeshejwe avuga ko atari ashyigikiye icyemezo cyo kubirukana ahubwo ko niba hari impungenge ko baba bazanye indwara bari kwinjizwa bagashyirwa ahantu bakabanza gusuzumwa mbere y’uko bagarurwa mu bandi.

Muneza Emmanuel, Umuhuzabikorwa wa AERG nk’urwego rushinzwe gucunga iyi nyubako n’urubyiruko ruyibamo yabwiye Bwiza.com ko uru rubyiruko rwasohotse nkana bakanasimbuka ikigo mu gihe bari bashyiriweho amabwiriza bagarutse bangirwa kwinjira.

Muneza ati “ Hari hashyizweho amabwiriza ko nta muntu usohoka bo basohoka nkana bapfumura ikigo baragenda kuko amabwiriza yari yashyizweho rero ntawagombaga kongera kwinjira ibindi bavuga ni ukubeshya.”

Muneza Emmanuel yavuze ko nyuma aba bari bangiwe kwinjira baje gusabirwa imbabazi baragarurwa basanga bagenzi babo naho ibyo kuba bararaye hanze bugacya akumva bidashoboka kuko bahise bajya gushaka aho barara nta n’umwe wigeze arara hanze.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Bamwe mu baba mu nyubako One Dollar Campaign barashinja ubuyobozi kubaraza hanze
    Imyaka ibaye 26 genocide yakorewe abatutsi ibaye, abo bana bamaze gukura yewe abatarafata icyerekezo cy ‘ubuzima cyaba ari ikibazo gikomeye, nasaba Leta kubaha icyerekezo ubundi bakava muri iyo nzu bakajya mu buzima busanzwe.

  2. Bamwe mu baba mu nyubako One Dollar Campaign barashinja ubuyobozi kubaraza hanze
    Imyaka ibaye 26 genocide yakorewe abatutsi ibaye, abo bana bamaze gukura yewe abatarafata icyerekezo cy ‘ubuzima cyaba ari ikibazo gikomeye, nasaba Leta kubaha icyerekezo ubundi bakava muri iyo nzu bakajya mu buzima busanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *