Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya agamije guhangana n’icyorezo cya Virusi ya Corona, agomba kubahirizwa uhereye saa tanu na 59 zo kuri uyu wa 21 Werurwe 2020.
Aya mabwiriza agomba Kumar’s igihe cy’ibyumweru bibiri nk’uko itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ribivuga.
Ibwiriza rya mbere rivuga ko” Ingendo zitari ngombwa no gusohoka mu rugo nta mpamvu yihutirwa bibujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi nk’ubuvuzi, guhanga, serivisi za Banki n’izindi.”
Iri tangazo kandi rivuga ko” Imipaka yose ifunzwe keretse ku Banyarwanda bataha n’abandi bose batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko.”
Hanzuwe kandi ko utubari tuba dufunze imiryango, nk’uko itangazo rikomeza ribivuga.
Ku bijyanye n’ingendo, amabwiriza mashya avuga ko ingendo hagati y’uturere n’Imijyi zihagarara, keretse ku bakeneye serivisi zihutirwa nk’ubuvuzi. Moto zitwa abagenzi na zo zibaye zihagaritswe, keretse izigemura ibicuruzwa.




2 Responses
U Rwanda rwafunze by’agateganyo imipaka n’utubari
Nonese kukibazo cyabashoferi bamagare bimeze ute mutubwire
U Rwanda rwafunze by’agateganyo imipaka n’utubari
Nonese kukibazo cyabashoferi bamagare bimeze ute mutubwire