Umugabo witwa Sekamana Jean Marie Vianney w’imyaka 30 utuye mu Murenge wa Burega mu Kagari ka Karengeri ho mu karere ka Rulindo ari gushakishwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera muri ako gace akekwaho gufata ku ngufu nyirabukwe w’imyaka 68 y’amavuko. Sekamana ukekwaho gukora iki cyaha ngo yari yagorobereje asangira na Mukarutamu Anastasie umubereye nyirabukwe aho bari mu kabari baza gutaha amuherekeje mu ma saa 19:30 ari na bwo yamufashe ku ngufu. Mu gitondo cyo kuwa 22 Werurwe 2020 uyu mukecuru w’imyaka 68 ni bwo yamenyekanishije ikibazo cye, abaturanyi n’inzego z’ibanze bamugira inama yo kujya ku Kigo Nderabuzima cya Burega nyuma aza koherezwa ku Bitaro bya Remera kugira ngo asuzumwe. Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karengeli, Akimana Esperance yabwiye Bwiza.com ko iki kibazo bakimenyeshejwe ku gihe ndetse ku bufatanye n’inzego z’umutekano bakaba bagishakisha uyu mugabo wahise atoroka. Gitifu Akimana ati ” Umukecuru akimara kutumenyesha ikibazo cye twamugiriye inama yo kujya kwa muganga natwe tumenyesha RIB ikorera kuri sitasiyo ya Kajevuba dutangira gushakisha uwo mugabo.” Yakomeje avuga ko nta zindi ngeso mbi bari bazi kuri uwo mugabo zifitanye isano n’icyaha yakoze.Yagize ati ” Nta bindi byaha twari tumuziho.” Inzego z’ibanze z’aho atuye zakemuye icyo kibazo asubirana n’umugore we wa mbere ubu bafitanye abana 2 ariko muri iyi minsi yari yarahukanye ari na cyo nyirabukwe yarari kumugiraho inama ngo asubirane n’umukobwa we. Inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze bwo mu Murenge wa Burega baracyashakisha Sekamana kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera yisobanure ku cyaha akekwaho.
Gitifu Akimana yavuze ko Sekamana ngo yigeze gushwana n’umugore we aza kuva i Rulindo ajya gukorera mu Mujyi wa Kigali aho yaje gusubira I Rulindo ajyanye n’undi mugore.

16 Responses
Rulindo: Umugabo akurikiranweho gusambanya nyirabukwe
Yakoze! Ubundi abakecuru bubu ntibacyiyubaha. Ujya gusangira n’umukwe mu kabari ute? Ntasoni bakigira

Bajye babapompa nicyoba a bashaka, kuko ntabagore ,ntabacyecuru cg abakobwa nikigihe bose batayumuco.iyubona abakobwa benshi bikigihe bakundana babagabo bubatse bafite abagore nabana,ubwose basigajiki kobyabacanze!

ahubwo ni akamaramaza!
Rulindo: Umugabo akurikiranweho gusambanya nyirabukwe
ahubwo ni akamaramaza!
Rulindo: Umugabo akurikiranweho gusambanya nyirabukwe
Yakoze! Ubundi abakecuru bubu ntibacyiyubaha. Ujya gusangira n’umukwe mu kabari ute? Ntasoni bakigira
Rulindo: Umugabo akurikiranweho gusambanya nyirabukwe
Kabisa Innocent, ubwo uwo mukecuru we mwumva ari shasha.Umuco waracyitse pe.

Uyu mukecuru ahanwe ni inkorashyano
Asebeje umukobwa we
Ababyeyi basubiye ku muco koko!

None c ubundi uwo mukecuru haricyo yabaye ntiyari asanzwe abikora

Oya birababaj kubona umukecuru ungana kuriy agoroberez mukabar akager ziriy saah reka yumve!