Rwanda: EU yageneye abagizweho ingaruka n’ibiza inkunga ya miliyoni 100 RWF

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda uyobowe na Ambasaderi Nicola Bellomo wageneye ubufasha bw’amafaranga 100,881,897 RWF ku miryango ituye mu turere tune tw’igihugu yangiririjwe n’ibiza byaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu ntangiriro za Werurwe 2020.

Aya mafaranga yahawe Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (Red Cross), uzaha imiryango itandukanye ubufasha nkenerwa burimo amafaranga yo kugura ibiribwa, ibiryamirwa, amajerekani, ibikoresho byo mu gikoni n’iby’isuku; yiganjemo iyo imvura yasenyeye cyangwa se yangiririje inzu cyane ndetse n’abo ibihingwa byabo byishwe cyangwa bigatwarwa n’amazi.

Ni igikorwa Red Cross izakora kijyane n’ubukangurambaga ku isuku ndetse n’uburyo bwo kwitegura ibihe by’ibiza, kizarangira muri Kamena 2020, kigenewe abatuye mu duce twibasiwe cyane n’ibizi byatewe n’imvura nka Gasabo, Gisagara,Ngoma na Nyagatare.

Akarere u Rwanda ruherereyemo karanzwe n’ibiza byatewe n’imvura idasanzwe guhera mu mpera za 2019, irasenya, yangiza inzu z’abaturage, iteza imyuzure ari nako yishe, itwara n’ibihingwa byabo. Byatumye Leta ifata ingamba zo kwimura abantu bamwe nko mu Mugi wa Kigali, abari bafite ibyago byo kwibasirwa nk’abari batuye mu manegeka n’ibishanga, barahavanwa.

Iyi mvura yakomeje kugwa, mu ntangiriro za Werurwe nabwo yangiza ibintu bitandukanye, Leta nayo ikomeza ingamba zo kwimura abatuye ahantu habazanira akaga nko mu gace ka Bannyahe kari muri Nyarutarama. Hari abandi basenyewe kandi mu tundi turere, imyaka yabo iragenda. Muri ibi bihe bitaboroheye, iyi nkunga izagira ikinini ibamarira, ibahe n’icyizere cy’uko ubuzima bwabo buzakomeza nyuma y’ibihe banyuzemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *