Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram bamaze kwica abasirikare 162 ba Nigeria na Tchad mu minsi ibiri ishize. Tariki ya 23 Werurwe 2020, aba barwanyi bateze abasirikare ba Nigeria bari mu rugendo bagiye kubagabaho igitero mu gace ka Maiduguri gafatwa nk’ivuko rya Boko Haram. Bakiri mu nzira mu ikamyo barimo, abarwanyi ba Boko Haram bari babiteguye bafite imbunda za RPG, maze babamishaho ibisasu. Abasirikare hafi ya bose barimo barapfuye, abandi bafatwa bunyago. Kuri uyu wa 24 Werurwe , aba barwanyi bongeye kugaba igitero ku basirikare ba Tchad 92 mu gace ka Boma gaherereye mu Ntara ya Lac nk’uko byemejwe n’Umukuru w’Igihugu, Idriss Déby. Uyu Mukuru w’Igihugu, yagize ati: « Twatakaje abasirikare 92 barimo n’abofisiye. Ni ubwa mbere dutakaje abasirikare benshi bigeze aha.” Aba barwanyi baziye mu bwato butanu bwihuta batwitse imodoka 24 abasirikare barimo ndetse batwara n’intwaro bari bafite. Boko Haram yabayeho kuva mu 2002, ivukira muri Nigeria. Yakunze kwibasira iki gihugu, igera aho yagurira amarembo no mu bihugu birimo Tchad, Mali, Cameroon na Niger. Uyu mutwe umaze kugira uruhare mu mfu z’abantu barenga 36,000 mu gihe abandi bagera kuri miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

8 Responses
Boko Haram yishe abasirikare 162 mu minsi ibiri
POLE SANA ,NI MWIYAMBAZE FRANCE NAHO UBUNDI BOKOHALAMU IRABABARANGIZA NABONYE ARIBO BAYISHOBOYE MURI MALI

Icyatwara ingabo zacu zahita zihasukura ibyo byihebe bigafatwa mpiri .

Nibareke tujye kurindabanyagihugu bariya na cowboy tukabahabya