shutterstock-editorial-15387215h

Beyoncé yibiwe muri Atlanta

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo mu mujyi wa Atlanta, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko indirimbo zitarasohoka za Beyoncé ziri kuri mudasobwa na disiki zibiwe mu modoka yari yakodeshejwe n’umubyinnyi we mukuru Christopher Grant, mu gihe cy’igitaramo cya Cowboy Carter Tour cyabereye muri uwo mujyi mu cyumweru gishize.

Ibyo bikoresho byarimo indirimbo zifite ibimenyetso byerekana nyirazo, amashusho, gahunda z’ibitaramo byahise n’ibizaza, byose byari mu bikapu bibiri byakuwe mu modoka yo mu bwoko bwa Jeep Wagoneer yari iparitse ahitwa Krog Street, ku itariki ya 8 Nyakanga 2025.

Polisi yatangaje ko hari n’andi makuru yatanzwe na Diandre Blue, undi mubyinnyi wa Beyoncé, wavuze ko na we yibwe mudasobwa (MacBook Air) na headphones.

Mu byibwe harimo n’imyenda ifite agaciro ka $1,000, amadarubindi ya Tom Ford ya $500, n’ibindi bifite agaciro ka $750. Polisi yavuze ko hari impapuro zatanzwe zisaba ifatwa ry’ukekwa ariko ntiharatangazwa amazina ye.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *