Ubuyobozi bwa Hoteli Château Le Marara bwahakanye ibyo gutanga serivisi mbi bwashinjwe, buvuga ko ababushyize mu majwi babikoze nk’uburyo bwo kugira ngo batishyura arenga Frw miliyoni 5 basigayemo iriya hoteli.
Iyi hoteli iherereye mu karere ka Karongi imaze iminsi ibiri yarahindutse igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko abatashye ubukwe bwa Hajji Musemakweli na Uwera Bonnette baheruka kuyikoreramo ubukwe bayishinje serivisi mbi.
Miss Rwanda wa 2020 Nishimwe Naomie, ari mu bitabiriye buriya bukwe binubiye uko bakiriwe.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga yagize ati: “Dutewe agahinda n’ukuntu hari ibigo bimwe na bimwe bitanga serivisi mbi, ariko aho kwemera amakosa no gusaba imbabazi, bigahitamo guhindura inkuru kugira ngo birengere isura yabyo!”
Murumuna wa Uwera Bonnette, Josine Queen yifashishije urubuga rwa Instagram, yasobanuye birambuye ko serivisi mbi bahawe zirimo gucibwa amafaranga arenze ayo hoteli isanzwe yishyuza abayicumbikamo, amafaranga ya hato na hato ku zindi serivisi, amafunguro mabi kandi ahenze, abakozi ba ntibindeba, umwanda n’ibindi.
Musemakweli na Uwera bari bakoze ubukwe mu ibaruwa bandikiye ubuyobozi bwa Château Le Marara, na bo bashimangiye ko bakiriwe nabi.
Mu byo binubiye harimo kubura bya hato na hato k’umuriro ndetse hakaba nta nyunganizi yawo yari ihari, kudakurikirana ibibazo byabayeho muri icyo gihe, gutanga serivisi mbi, guhindagura ibiciro babahereyeho ibintu, ibibazo by’isuku nke, kwica amasezerano no gutanga serivisi zidahwanye n’urwego iyi hoteli bivugwa ko iriho.
Aba bombi basabye iriya hoteli kwishyurwa amafaranga yose y’ijoro rimwe ku bashyitsi bose, nk’impozamarira ku burangare bukabije n’imikorere itanoze.
Basaba kandi kwishyurwa 40% y’amafaranga yishyuwe ku biribwa kubera ko serivisi zitageze ku rwego bari baremeranyije, kuko izina ryabo ryangiritse kubera abashyitsi bari batumiye bari abavuga rikijyana mu Rwanda no hanze barenga 40, bafite ababakurikira basaga miliyoni 6 ku mbuga nkoranyambaga.
Ikindi basabye, ni uko ubuyobozi bwa Château Le Marara bwatanga ibaruwa isaba imbabazi, ivuga mu buryo bushimangiye kandi burambuye ibibazo byose byabayeho mu itegurwa n’isohora ry’iyo gahunda.
Iyi baruwa bavuga ko igomba kuba igaragaza ukwemera amakosa mu itegurwa, imicungire n’ishyirwa mu bikorwa rya serivisi.
Ubuyobozi bw’iriya hoteli mu ibaruwa bwanditse busubiza Uwera na Musemakweli, bwabashinje kugenda batishyuye abarirwa muri Frw miliyoni 5 yiyongera ku arenga miliyoni 40 Frw bari bishyuye.
Muri iyi baruwa ntabwo Hoteli yemera ko amashanyarazi yabaye ikibazo nk’uko ba nyirubwite babigaragaje.
Hoteli yagize iti: “N’ubwo twemera ko habayeho ibura ry’amashanyarazi by’agateganyo mu karere ku mugoroba wo ku wa 3 Nyakanga, itsinda ryacu ryahise ribyitwaramo neza, maze umuriro usubiraho mu gihe gito gishoboka. Serivisi zahise zisubukurwa, kandi inyandiko zacu zigaragaza ko ibiribwa n’ibinyobwa byakomeje gutangwa ku bashyitsi banyu uko bukeye n’uko bwije.”
Hoteli yakomeje iti: “Muvuga ko mwigeze kugirana ikiganiro kuri telefoni na Dr. Christian Marara; nyamara turifuza gusobanura ko nta masezerano yanditse cyangwa yemewe ku mugaragaro yabayeho yerekeye gusonera ibiciro by’ibiribwa cyangwa ibinyobwa.”
“Mwavuze kandi ko mwavuganye na Madamu Solange Bayingana, ariko we yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko nta guhura cyangwa itumanaho ryigeze riba hagati yanyu muri icyo gihe. Byongeye kandi, ibyemezo nk’ibyo bisaba inzira n’ubuyobozi bwihariye, bityo ntibiri mu nshingano cyangwa uburenganzira bw’umukozi ku giti cye.”
Ikindi iyo hoteli ishinja abateguye ubu bukwe, ni uko mu bashyitsi 200 bari bavuzwe ko baritabira ubu bukwe hiyongereyeho abandi 122.
Ku bwa Château Le Marara, ibyo abitabiriye ibi birori n’aba nyirabyo banditse bisa nko kwirengagiza cyangwa kugoreka ukuri kugira ngo batishyura aya mafaranga y’abashyitsi yarenzeho.
Yunzemo iti: “Turahamya ko ibyari byumvikanyweho bigomba kubahirizwa. Nimutishyura aya mafaranga yose vuba bidatinze, tuzafata inzira y’amategeko kugira ngo tuyasubizwe.”
Kuri ubu inzego zirimo RDB, urugaga rw’abikorera (PSF) n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zatangaje ko zamaze kwinjira muri kiriya kibazo.


