Perezida wa Tchad, Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe.
Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda ari i Nd’jamena mu murwa mukuru wa Tchad kuva ku wa Kabiri tariki ya 15 Nyakanga.
Ubwo yakirwaga na Perezida Maréchal Déby, yamushyikirije “ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame”, n’ubwo hatigeze hatangazwa ibibukubiyemo.
Mbere yo guhura na Maréchal Déby, ku wa Gatanu Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yari yakiriwe anagirana ibiganiro na mugenzi we wa kiriya gihugu, Dr Abdoulaye Sabre Fadoul.
Umubano w’u Rwanda na Tchad umaze igihe kirekire uhagaze neza.
Ubwo Perezida Mahamat yajyaga ku butegetsi asimbuye se, Maréchal Idris Déby Itno wishwe mu 2021, yagaragaje ubushake bwo gukomeza kuwongerera imbaraga.
Ibyo byashimangiwe no kohereza mu Rwanda intumwa ye yihariye ikaba n’Umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Abdelkerim Déby Itno, wazaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa.
Muri Werurwe 2022, Perezida Mahamat na we yaje i Kigali, ashimira Perezida Kagame kuba u Rwanda rwarakomeje kuba hafi Tchad mu bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yagabwagaho ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram na nyuma y’urupfu rwa Idris Déby.
Perezida Mahamat yatangaje ko Tchad iri kwigira ku Rwanda, cyane ko rwabaye igihugu cy’icyitegererezo bitewe n’uburyo rwashoboye kwikura mu bihe by’icuraburindi mu myaka 31 ishize, rukiyubaka.
Ati: “Tchad izunguka byinshi muri iki gihe irimo kwigira ku Rwanda, tunagushimira imiyoborere yawe myiza Nyakubahwa Perezida. Ndifuza kugushimira ku miyoborere yawe myiza ku rwego rwa Afurika yose haba mu mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’ayatugejeje ku isoko rusange rya Afurika.”
Perezida Kagame yasubije Mahamat ko ibihugu byombi bigomba guhuriza hamwe imbaraga, bigahangana n’ibibazo bibangamiye iterambere.
Ati: “Tugomba guhuriza hamwe imbaraga za buri wese tugahangana n’ibyo bibazo twese hamwe dufatanyije. Ni muri urwo rwego niba ubinyemereye nyakubahwa Perezida u Rwanda rwiteguye gufatanya kurushaho na Tchad.”
Ibi bihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, yashyizweho umukono muri Werurwe 2022.
Minisitiri Nduhungirehe ari kugirira uruzinduko muri Tchad, nyuma y’iminsi mike Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu ashyikirije Maréchal Déby impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri kiriya gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika.


