soroba1-330df

Ifungwa ry’umunyarwenya w’umunyarwanda muri Uganda ryateje urujijo

Sangiza iyi nkuru

Hari urujijo ku itabwa muri yombi rya Swedi Habimana uzwi nka Soloba, umunyarwenya ukomeye mu Rwanda, aho amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yambaye amapingu yinjizwa ahantu hose bigaragaza ko ari kuri sitasiyo ya Polisi muri Uganda.

Amakuru y’ibanze avuga ko Soloba yari yagiye muri Uganda mu mpera z’icyumweru gishize, aho bivugwa ko yari agiye gufata amashusho ya filime. Amashusho amugaragaza apfukamye imbere y’abapolisi ndetse n’umukobwa bari kumwe yasaga n’ugerageza gusobanurira abashinzwe umutekano.

Bagenzi be barimo Killaman, bakorana bya hafi, bemeje ko nabo amakuru bayabonye ku mbuga nkoranyambaga. Killaman yavuze ko Soloba yari yamubwiye ko agomba gutaha mu Rwanda saa 23:30 z’ijoro ryo ku wa 18 Nyakanga 2025.

Imvano y’itabwa muri yombi rye ntiriramenyekana, ndetse telefone ze n’izo bari kumwe ntabwo zibasha gucamo. Urujijo ruracyari rwose ku byabaye kuri uyu munyarwenya ukunzwe na benshi mu bakurikirana sinema nyarwanda.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *