Ibitaro byinshi muri Kinshasa byanze kwakira no kuvura umujyanama wa Perezida Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Ibitaro bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bivugwaho kwanga kwakira Umujyanama w’Umukuru w’igihugu, Vidiye Tshimanga washakaga kwipimisha yikekaho icyorezo cya Coronavirus.

Aya makuru yabanje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, yemezwa na bimwe muri ibi bitaro nk’uko igitangazamakuru Politico.CD cyabitangaje.

Mu bitaro byanze gufata ibizamini bya Tshimwanga harimo ibya HJ, Cinquantaire, CMK n’ivuriro rya Ngaliema, gusa ibya HJ byageza aho biramwakira. Tshimanga kuri uyu wa 30 Werurwe 2020 yagize ati: “Ibitaro bya CMK byanze gupima ibihaha by’umurwayi byitwaje ko yanduye. Ku bw’amahirwe, ibya HJ byarangiye byemeye kubaha indahiro.” Aya magambo ye yafashwe nk’amarenga, umurwayi yavuze ngo yaba ari we ubwe.

Impamvu yanze kwakirwa

Muri RDC hashyizweho umurongo utishyurwa wa 101 ugaragaje ibimenyetso nk’ibya Coronavirus yahamagara, agahabwa ubufasha. Iri bwiriza ntabwo Tshimanga yigeze aryubahiriza ndetse nta n’urupapuro yahawe n’ababishinzwe rumwemerera kwitabwaho n’abaganga.

Indi mpamvu ibitaro byanze kumwakira ngo ni uko ibitaro byinshi muri iki gihugu bidafite ibikoresho bihagije byatuma byakira abakekwaho iki cyorezo.

Byarangiye Tshimanga bamusanzemo Coronavirus

Vidiye Tshimanga tariki ya 28 Werurwe yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko abaganga bamusanzemo indwara ya Coronavirus. Ni umujyanama wa kabiri wa Perezida Félix Tshisekedi wanduye Coronavirus nyuma ya Jacques Ilunga uherutse guhitanwa nayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *