Muzehe Pitso bamwicaje mu modoka nk'umuntu muzima

Afurika y’Epfo: Umuyobozi yashyinguwe mu modoka ya Mercedes-Benz-AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Tshekede Pitso wari umuyobozi w’ishyaka rya UDM (United Democratic Movement) mu burasirazuba bwa Cape muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 28 Wrurwe 2020 yashyinguwe mu modoka ye ya Mercedes-Benz nk’uko yari yarabisabye umuryango we.

Amafoto agaragaza Muzehe Pitso yicaye muri iyi modoka, yambaye umukandara, bigaragara ko ameze nk’uri kuyitwara; nyamara nta buzima agifite.

Iyi modoka ya Mercedes-Benz yatwikiriweho igitambaro cyera, ishyirwaho n’indabo maze abashyingura bayishyira mu mwobo munini, batwikiraho itaka.

Si ubwa mbere umuherwe ashyinguwe mu modoka

Muri Kamena 2018, umugabo wo muri Nigeria witwa Azubuike yashyinguye se mu modoka ya BMW kugira ngo bagaragaze ubusirimu bwe n’umuryango. Yavuze yabikoze mu rwego rwo guha icyubahiro umubyeyi we, gusa ababikurikiranye bavuze ko ari ugusesagura, ndetse ko iyo modoka itamara munsi y’ubutaka igihe kinini (bazayiba).

Muri Nigeri na none mu 2015, ubwo umugabo wo muri Enugu yashyinguye nyina mu modoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Hummer nshyashya.

Amafoto:

Muzehe Pitso bamwicaje mu modoka nk'umuntu muzima
Muzehe Pitso bamwicaje mu modoka nk’umuntu muzima

26674474-8175849-image-m-74_1585741521547.jpg

26674478-8175849-image-m-72_1585741484778.jpg

26674500-8175849-image-m-70_1585741430593.jpg

Azubuike yashyinguye se muri BMW
Azubuike yashyinguye se muri BMW
Umunya-Nigeria wo muri Enugu yashyinguye  nyina muri Hummer nshyashya mu 2015

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Afurika y’Epfo: Umuyobozi yashyinguwe mu modoka ya Mercedes-Benz-AMAFOTO
    Ntibisanzwe.Ariko ni byiza ko bubahirije ubushake bwe.Mbese koko upfuye aba yitabye Imana?Reka turebe icyo Bible ibivugaho.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore ingero nziza zerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Adamu amaze gukora icyaha,ntabwo Imana yamubwiye ko napfa azayitaba.Ahubwo yamubwiye ko azajya mu gitaka.Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Intagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

  2. Afurika y’Epfo: Umuyobozi yashyinguwe mu modoka ya Mercedes-Benz-AMAFOTO

  3. Afurika y’Epfo: Umuyobozi yashyinguwe mu modoka ya Mercedes-Benz-AMAFOTO
    Uko siko bashingura uwitavye imana,ahubwo nagende abisire abagikomeye ,ivyo ntaco bizomumarira.

  4. Afurika y’Epfo: Umuyobozi yashyinguwe mu modoka ya Mercedes-Benz-AMAFOTO
    Uko siko bashingura uwitavye imana,ahubwo nagende abisire abagikomeye ,ivyo ntaco bizomumarira.

  5. Afurika y’Epfo: Umuyobozi yashyinguwe mu modoka ya Mercedes-Benz-AMAFOTO
    Abanyafrika twavuye i musozi, ariko ubunyamusozi bwanze neza neza kutuvamo……Kazungu yabivuze neza ngo…..On chasse le naturel, il reviens au galop…..
    Ubukene bwishe abanyafrika, abandi bagasesagura bashyingura mu mamodoka ahenze….ARIKO NI HAHANDI, NIBASHAKA BABASHYINGURE MU NDEGE ZA ZAHABU….BAVUYE MU GITAKA….BASUBIYE MU GITAKA….BASANZEMO SOGOKURU MAGAMBO….KANDI SIBYO BIZATUMA YESU ABAZURA KU MUZUKO

  6. Afurika y’Epfo: Umuyobozi yashyinguwe mu modoka ya Mercedes-Benz-AMAFOTO
    Abanyafrika twavuye i musozi, ariko ubunyamusozi bwanze neza neza kutuvamo……Kazungu yabivuze neza ngo…..On chasse le naturel, il reviens au galop…..
    Ubukene bwishe abanyafrika, abandi bagasesagura bashyingura mu mamodoka ahenze….ARIKO NI HAHANDI, NIBASHAKA BABASHYINGURE MU NDEGE ZA ZAHABU….BAVUYE MU GITAKA….BASUBIYE MU GITAKA….BASANZEMO SOGOKURU MAGAMBO….KANDI SIBYO BIZATUMA YESU ABAZURA KU MUZUKO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *