Hon. Sebaba: Agahinda gashira akandi ari umubeya

Sangiza iyi nkuru

Burya koko agahinda ntikica kandi aho umutindi yanitse ntiriva. Mpora nibaza icyanshyize kuri iyi si, kuko njya gusingira ibyiza bikanca mu myanya y’intoki. Ibyo bikambaho bingira isibaniro kandi nta ruhare mbigizemo. Uzi kuvuka, ugakura, ugashyingirwa bikarangira bagusutseho itaka? Kuva umuntu abonye izuba kugeza yitabye Imana ni umuruho gusa, abenshi bakabyita agahinda, umuborogo, amarira gusa.

N’ubwo muri urwo rugendo habamo ibyiza, ukiga ukaminuza, ugakomera ngaho imirimo myiza, ugahimbarwa, bakakuramya, ugakomerwa amashyi, ugatembera amahanga, za rutemikirere zikakuyoboka, ugashagarwa n’inshuti n’abagenzi, ukadamarara, ugaseka, ukamwenyura, ikofi ihora yuzuye hafi guturika, ukagaba, ukagabirwa, ugahinduranya imodoka amoko yose uko asohotse, n’ibindi byiza byose ntarondora hano…..bikagenda bimera nka ya maherezo y’inzira igera mu nzu uko byagenda kose.

Uwo munezero ukubuza amahoro ukagera aho ugacumbikirwa aha twese. Ugasigira abawe agahinda, ishavu n’amarira maze ukibaza icyakugize umuntu aka wa muhanzi wagize ati “Icyangize umuntu gitera agahinda”. Ugira umugisha abantu bakabona ko uri mu bisubizo bamwe bati “Umugisha burya uravukanwa” abandi bati “Umugisha ntubyiganirwa”. Abo bakakwifuza ngo bamere nkawe kandi nawe wararenzwe n’ibibazo bikubuza kugoheka, agahinda kakaba kose utinya kugira uwo watakira ngo akureme agatima. Uburyo ni bwinshi n’impamvu zitera agahinda ni nyinshi.

Iyo kadatewe n’uwo wabyaye, ugaterwa n’uwo mwashanye, ukagaterwa n’uwo musengana cyangwa umushumba wawe, ukagaterwa n’inshuti cyangwa umuvandimwe wawe, ukagaterwa n’umuturanyi cyangwa uwo musangiye akazi n’izindi ngero nyinshi. Ukababara ubuzima bwawe bwose kugeza uruhutse uvuyemo umwuka. Iyo witegereje iby’aka gahinda ni bwo wibaza ugashaka kumenya ibisobanuro by’ubuzima icyo ari cyo. Abasesenguzi n’abahanga niba hari ikintu batumvikanyeho ni ibisobanuro by’ubuzima icyo aricyo. Benshi baragenekereza bakavuga ko ari uruhuri rw’ibibazo ( bitera agahinda), urugendo rwuzuye amataba n’imisozi, ibyiza n’ibibi n’andi magambo nkayo. Iyo ugerageje kumva ibyo bisobanuro nti biri kure y’ibyo nahereyeho mvuga.

Umunezero uvanze n’agahinda. Ibyiza bivanze n’ibibi! Kuvuka impundu zikavuga, ugushyingirwa imisango ikaba yose, iherezo ugapfa maze ugasigira abawe agahinda n’amarira noneho ukibaza igituma umuntu abaho!

Mbere yo kuvuka hari ikibibanziriza ariko simbijyamo hano bidasomwa n’abadafite imyaka ibibemerera. Gusa ndajya kure y’ibyo nivugire ku kuntu umuntu yaremwe. Hari uwasoma ibi agakeka ko ngiye kugondoza Imana yo ibitera kandi yivugira ko ibyo yaremye byose byari byiza. Birushijeho umuntu ntiyavuze ngo abeho ahubwo yagize iti: tureme umuntu mu ishusho yacu. Imuhumekera umwuka mu mazuru bityo umuntu abona kuba umuntu. N’ubwo ntari umusesenguzi wa Bibiliya, ahabanza h’icyo gitabo ni ho haboneka uko ikiremwa cya mbere cyagomeye Imana, nayo imuhanisha igihano gikomeye kirimo urupfu tubona buri munsi. Ibindi bihano bigaragara ni ibitera umuntu agahinda gusa.

Agahinda rero gafite inkomoko, katewe n’icyaha mwene muntu yakoze.
Icyo bivuze ni uko ibyo tubona ubu bitaduca intege kuko bihari kuva mu ntangiriro y’Isi. Icy’ingenzi ni ukumenya uko ubyitwaramo, guheranwa n’agahinda cyangwa kugira ibyiringiro.

Inyurabwenge zimwe ni zo zanditse ngo ntidukwiriye gutinya ibyago cyangwa urupfu kuko ngo n’ubundi byaremwe kandi bihari.

Kuko ntawe uruhunga kandi akaje kakaba kemerwa, muri kino gihe ni ugushinyiriza tugahangana n’ibidutwara ubuzima n’abacu, isi ikaba itabonera ibisubizo ku bidutera agahinda.

None se niba ibihugu by’ibihangange binanirwa kubona ibisubizo by’ ibibazo byugarije Isi, muragira ngo ihumure rizava he? Ibyo turimo gucamo no kubona muri kino gihe ni iby’igihe gito ariko bidutera kwibaza “uzadutabara uwo ari we”. Kuki abantu bose, amahanga yose, abakomeye n’aboroheje bose bashyize ibyiringiro k’Uhoraho?

Birerekana ugukomera kwayo, ukubaho kwayo no kuba ari yo nyir’ububasha. Ni yo ivuga ko izaduhanagura amarira yose twarize. Imana ntishobora kuzaguhanagura utararize ( kurizwa n’agahinda). Mureke rero turire kandi tubabare dufite ibyiringiro.

Abantu nibagarukire Imana bareke ingeso zabo mbi ni bwo izumva kandi ibagarukire.

Ni yo mpamvu agahinda kariho kandi kamwe kavaho akandi kaza, bityo bityo kamwe kagasimbura akandi muri runo rugendo turimo kugeza tuvuye mu mubiri. Igikenewe ubu ni ugushikama no gukomera ku kwizera kugira ngo umwanzi ataduca intege kubera ibyo turimo kurebesha amaso yacu mu bihe nk’ibi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Hon. Sebaba: Agahinda gashira akandi ari umubeya
    Nagirango nkosore umwanditsi , who avuga NGO umuririmbyi yaririmbye icyamugize umuntu.oya yaririmbye icyangira umuntu gitera agahinda.biva munshinga kwanga.

  2. Hon. Sebaba: Agahinda gashira akandi ari umubeya
    Nagirango nkosore umwanditsi , who avuga NGO umuririmbyi yaririmbye icyamugize umuntu.oya yaririmbye icyangira umuntu gitera agahinda.biva munshinga kwanga.

  3. Hon. Sebaba: Agahinda gashira akandi ari umubeya
    imana itubabarire kuko ntago byoroshye

  4. Hon. Sebaba: Agahinda gashira akandi ari umubeya
    imana itubabarire kuko ntago byoroshye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *