Tariki ya 6 Mata 1994 ni bwo indege yari itwaye abakuru b’ibihugu bibiri: Habyarimana Juvénal wayoboye u Rwanda na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi yarashwe ivuye i Arusha muri Tanzaniya, iri hafi kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe. Ni igitero cyatwaye ubuzima bw’aba babiri ndetse n’abapilote babiri b’Abafaransa.
Mu 1998, iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege ya Falcon 50 ryaratangiye nyuma y’ikirego cy’uwo mu muryango w’umupilote wapfiriye muri iyi ndege, yatangiye i Paris mu 1997. Mu myaka 20 ryamaze, ryaranzwe no kuvuguruzanya hagati y’abarikoze no kwivuguruza.
Habaye ukuvuguruzanya mu byavuye mu iperereza
Umucamanza Jean Louis Bruguière yatangije iperereza mu 1998, avuga ko indege yahanuwe n’abasirikare ba FPR Inkotanyi.
Mu 2010, abacamanza bashinzwe gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba, Jean Marc Herbaut na Nathalie Poux nabo bakoze iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagera mu Rwanda no mu Burundi bumva abatangabuhamya baturutse mu bihugu byombi.
Mu 2012, nyuma yo kwifashisha impuguke mu iraswa rya za misile, aba bacamanza banzuye ko indege yarashwe na misile zaturutse kigo cya gisirikare cya Kanombe cyari kiyobowe na Ex-Far gusa mu 2016, bongeye kubura iyi dosiye kugira ngo bongere bakoreho iperereza, ryasojwe mu 2017 hadatangajwe icyavuyemo.
Bashingiye ku kuba nta bimenyetso babonye ku ihanurwa ry’iyi ndege, Jean Marc Herbaut na Nathalie Poux bashyinguye iyi dosiye burundu mu mpera z’Ukuboza mu 2018.
Uko u Rwanda rwakiriye raporo zavuye mu maperereza
Iri perereza ryose ryakozwe mu bihe bitandukanye, u Rwanda rwagaragaje ko n’ubundi ryabayeho ku nyungu za politiki aho kuba impamvu y’ubutabera nk’uko Abacamanza b’Abafaransa babivuze.
Ubwo Jean Louis Bruguière yashyiraga hanze raporo y’ibyavuye mu iperereza, yavuzweho kubogama no gushingira ku makuru adahagazeho, cyane ko atigeze agera mu Rwanda.
Rwagaragaje ko harimo kwibasira abayobozi bakuru mu Rwanda icyenda barimo Gen. James Kabarebe usanzwe ari umujyanama wa Perezida Kagame nk’uko itangazo ryasohotse nyuma y’ishyingurwa ry’iyi dosiye mu 2018 ryabivugaga.
Icyo gihe, Dr. Richard Sezibera wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko u Rwanda rwakiriye neza ishyingurwa ry’iyi dosiye, ati: ” Twakiriye neza iki cyemezo gishyize iherezo ku babangamira itangwa ry’ubutabera buboneye ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi no gutuma abayigizemo uruhare n’abo bafatanyije bataryozwa ibyo bakoze.”
Kubura iyi dosiye byaba bigisuzumwa?
Imiryango itegamiye kuri Leta yarajuriye isaba ko dosiye y’ihanurwa ry’iyi ndege yasubizwa mu iperereza. Mu mpera z’Ugushyingo 2019, Urukiko rw’Ubutabera rwa Paris mu Bufaransa rwatangaje ko rusuzuma iby’ubu busabe tariki ya 15 Mutarama 2020.
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyakurikiyeho nyuma y’icyo gihe; niba harabayeho isuzuma ndetse n’umwanzuro wafashwe nyuma y’isuzuma mu gihe ryaba ryarabaye.


