m331yhyvdt2aouvgprxx.jpg

Afurika yishoye mu rugamba rwo kweguza Dr. Tedros uyoboye WHO

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Ethiopia uyoboye Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus ari ku gitutu gikomeye gishobora kumweguza bitewe n’uko ashinjwa kutuzuza inshingano ze neza muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, ari nako abayobozi bakomeye muri Afurika bahagurukiye kumushyigikira.

Uyu muyobozi arashinjwa gufata ibyemezo ahawe amabwiriza na Repubulika y’Abaturage y’Ubushinwa, nko kuba yaratangaje ko Coronavirus (COVID-19) ari icyorezo gihangayikishije Isi akerewe, ku nyungu yz’u Bushinwa no kuba ngo muri rusange adafata iki cyorezo nk’ikibazo gihangayikishije. Abamusaba kwegura bavuga ko WHO itakabaye ibogamira politiki runaka ariko si ko Dr. Tedros yabigenje.

Donald Trump yanenze imikorere y’ubuyobozi bwa WHO

Uyu Mukuru w’Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze uburyo yanze ubusabe bwa WHO bwo kureka ubuhahirane hagati yazo n’u Bushinwa bugakomeza.

Donald Trump kuri uyu wa 7 Mata 2020 ati: “WHO yarabyishe ku mpamvu zimwe z’uko yashowemo akayabo na US ariko ikaba ikorera mu Bushinwa. Ku bw’amahirwe nanze inama zabo zo kureka ko ubuhahirane hagati yacu n’u Bushinwa bwakomeza. Ni ukubera iki badusabye ayo mafuti?”

m331yhyvdt2aouvgprxx.jpg

screenshot_20200408-115217_1586350858206.jpg

Dr. Tedros aherutse kurwanya umugambi wo kugeragereza umuti wa Coronavirus muri Afurika

Yunga mu ijambo rya Didier Drogba na Samuel Eto’o, Abanyafurika bakinaga umupira w’amaguru, Dr. Tedros yamaganye igitekerezo cy’abaganga b’Abafaransa; Jean Paul Mira na Prof. Camille Locht cy’uko urukingo rwa Coronavirus rwageragerezwa muri Afurika.

Dr. Tedros yagize ati: “ Afurika ntishobora kuba ndetse ntizigera iba ikibuga cyo kugeragerezamo urukingo urwo ari rwo rwose. Biteye isoni n’ubwoba kumva abahanga bavuga amagambo nk’ariya muri iki kinyejana. Tubyamaganye mu magambo akomeye ashoboka kandi turabizeza ko ibyo bitazabaho.” Igitekerezo cy’aba baganga Dr. Tedros yagifashe nk’ivangura.

Afurika ishyigikiye Dr. Tedros

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yamaganye igitekerezo cyo kweguza Dr. Tedros, avuga ko cyazanywe n’Amerika. Ati: “Ntunguwe no kubona iyi nkubiri yazanwe na Guverinoma y’Amerika irwanya ubuyobozi bwa WHO. Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ushyigikiye cyane WHO na Dr. Tedros.”

screenshot_20200408-113500_1586350883338.jpg

Hage Geingob, Perezida wa Namibia wanabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu biri mu Majyepfo y’Afurika (SADC) na we yavuze kuri iyi nkubiri, ati: “Turemeranya muvandimwe (Faki). WHO iyobowe na Dr. Tedros yagaragaje gukorera hose mu gihe guhuza imbaraga ku Isi byari hasi. Mureke dufatane urunana muri ibi bihe bikomeye maze dukore igikwiye, dukize amagara y’abantu.”

screenshot_20200408-113331_1586350904109.jpg

Perezida Kagame yibaza niba kweguza Dr. Tedros ari cyo cy’ingenzi muri iki gihe Isi yugarijwe na Coronavirus, ati: ” Ndibaza, Ese uwibasiwe ni Dr. Tedros, WHO cyangwa u Bushinwa? Cyangwa ni byose? Nimureke turwanye iki cyorezo (…)”

screenshot_20200408-145234_1586350835446.jpg

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Afurika yishoye mu rugamba rwo kweguza Dr. Tedros uyoboye WHO
    Twibuke :

    Ku itariki ya 8-4-1994: Jenoside mu cyahose ari prefegitura ya Cyangugu yatangirijwe i Kibogora, ahahoze ari Komini Kirambo. Abicanyi bageze kwa Azarias Munyankindi, bamubuze, bica umugore n’abana.

    Ku mugoroba w’uwo munsi kandi, itariki ya 8-4-1994 abayobozi bakurikira:
    i) Prefet Bagambiki Emmanuel
    ii) Lieutenant Samuel Imanishimwe wari ushinzwe ingabo muri Cyangugu
    iii) Nshamihigo Siméon wari substitut wa Procureur,
    baje i kibogora saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kwirukana abamisiyoneri (abongereza n’abanyamerika) bari mu kigo barabahambiriza ngo bagende kugirango badatangaza amakuru kuri jenocide bagiye gukora.

    Ku itariki ya 10-04-1994, Inama yo kunoza ubwicanyi yabereye muri centre y’ubucuruzi ya Tyazo iyobwe na Mayira Mathias wari bourgmestre. Hari kandi Terebura wari sous-prefet, Substitut wa procureur Nshamihigo Simeon waje gufatirwa Arusha aburanira abicanyi na Ntibitegera Nehemie wari conseiller wa Mpabe akaba n’umusimbura wa bourgmestre.

    Iyo nama irangiye mu ma saa munani, ibitero byahise bigabwa i Kibogora kumara abatutsi bari bahari.

    1. Afurika yishoye mu rugamba rwo kweguza Dr. Tedros uyoboye WHO
      NONE SE IGITEKEREZO CYAWE GIHURIYE NA TITLE Y’IYI NKURU

    2. Afurika yishoye mu rugamba rwo kweguza Dr. Tedros uyoboye WHO

  3. Afurika yishoye mu rugamba rwo kweguza Dr. Tedros uyoboye WHO
    NONE SE IGITEKEREZO CYAWE GIHURIYE NA TITLE Y’IYI NKURU?

  4. Afurika yishoye mu rugamba rwo kweguza Dr. Tedros uyoboye WHO
    NONE SE IGITEKEREZO CYAWE GIHURIYE NA TITLE Y’IYI NKURU?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *