Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuye na mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya, mu muhuro wari utegerejwe n’abatari bake hirya no hino ku Isi.
Aba bombi bahuriye muri Alaska kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025, mu nama yibanze ku ntambara u Burusiya bumaze imyaka irenga itatu burwanamo na Ukraine.
Ibitangazamakuru Mpuzamahanga bivuga ko ibyo biganiro byamaze amasaha atatu byaranzwe no kubahana hagati ya Trump na Putin, gusa na none bikaba nta kintu gifatika byagezeho.
Perezida Trump nyuma y’iriya nama yabereye mu kigo cya gisirikare cya Joint Base Elmendorf-Richardson, yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro bye na Putin byagenze “neza cyane,” gusa yemeza ko nta masezerano yagezweho.
Ati: “Twagiranye ibiganiro byiza cyane. Hari byinshi twumvikanyeho, ariko nta masezerano azabaho kugeza igihe hazaberaho amasezerano [ya Ukraine n’u Burusiya]”.
Trump kandi yashimangiye ko Ukraine byanga bikunze igomba kwemera kumvikana n’u Burusiya bigahagarika intambara.
Umuhuro wo mu masaha yatambutse ni wo wa mbere Putin yari agiranye na Perezida w’igihugu cyo mu burengerazuba bw’Isi, kuva igihugu cye gitangije intambara kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Trump, wagiye anenga ubuyobozi bwa Joe Biden yasimbuye ku butegetsi mu bijyanye n’intambara ya Ukraine, yavuze ko ari umuhuza, atari intumwa ya Ukraine.
Yavuze kandi ko intambwe ikurikira ari uko Putin agomba guhura na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.
Putin ku ruhande rwe yemeye guhura na Trump mu rwego rwo kugaragaza ko igihugu cye kigitsimbaraye ku kuba Ukraine itagomba gukomeza kwishingikiriza umuryango wa NATO, ndetse hakaba hanagomba kubaho ibiganiro bireba umutekano w’u Burusiya.
Putin kandi nta na hamwe yigeze agaragaza ubushake bwo guhindura aho ahagaze; ibyo Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza byagaragaje nk’intsinzi ya dipolomasi kuri we.
Iki gutangazamakuru kandi kivuga ko n’ubwo iriya nama yateguwe mu rwego rwo hejuru ku buryo aho Putin na Trump bahuriye hari hasashwe itapi itukura ndetse bakaba bahawe icyubahiro cya gisirikare, nta kidasanzwe yigeze igeraho.
Reuters yagaragaje ko hari ikinyuranyo gikomeye hagati y’imvugo ziryoheye amatwi zagiye zikoreshwa n’imyanzuro y’ibiganiro, iti: “Kurebana neza no guhana imikono ikomeye bihishe ukuri gukomeye ko nta ruhande na rumwe rwari rwiteguye gutanga ikiguzi kugira ngo amahoro aboneke”.
Nyuma y’iriya nama kandi Trump yavuze ko ashobora gutegura indi igomba guhuza Putin na Zelensky, gusa ntiyigeze atangaza igihe izabera.


