Vital Kamerhe ukuriye ibiro bya Perezida Tshisekedi yafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Vital Kamerhe mu ijoro ry’uyu wa 8 Mata 2020 yatawe muri yombi ahita ajyanwa muri Gereza nkuru ya Makala iherereye mu mugi wa Kinshasa.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma yo kwitaba Umushinjacyaha Mukuru, Kisula Betika Yeye Adler, akurikiranweho icyaha cyo kunyereza amafaranga muri Gahunda y’Iminsi 100 yateguwe na Perezida Félix Tshisekedi.

Tariki ya 3 Mata ni bwo Umushinjacyaha Mukuru yatumijeho Kamerhe ngo yitabe mu biro bye muri Matete tariki ya 6 Mata gusa ishyaka yashinze anabereye umuyobozi rya UNC (Union pour la Nation Congolaise) ryavuze ko hajyayo abamuhagarariye mu mategeko.

Uburyo Vital Kamerhe yatawe muri yombi

Mu masaa munani y’igicamunsi ni bwo Vital Kamerhe yageze ku rukiko rwa Matete. Yari ashagawe n’abaturage benshi biganjemo abo mu ishyaka rye ku buryo byabaye ngombwa ko hifashishwa inzego z’umutekano kugira ngo zibasubize inyuma ndetse hanubshirizwe gahunda yo guhana intera.

Mu masaa kumi n’imwe y’umugoroba ni bwo abapolisi bari bamaze guhosha aka kabuyo, Kamerhe n’abamuhagarariye mu mategeko bategereje igikurikiraho ariko bahebye.

Saa moya z’umugoroba bari bagitegereje, maze Umushinjacyaha Mukuru, Kisula amushyiriraho impapuro zimuta muri yombi z’agateganyo ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro, Vital Kamerhe ajyanwa muri Gereza ya Makala.

Impamvu yaba yatumye Vital Kamerhe atabwa muri yombi n’ubwo nta rwego rubifitiye ububasha rurabitangaza ni uko yanze kwitaba Umushinjacyaha Mukuru tariki ya 6 Mata kuko ngo byafashwe nk’agasuzuguro no kwitwaza icyo ari cyo. Mu buryo buteruye, ibitangazamakuru byo muri RDC byari byavuze ko uyu munyapolitiki ashobora gufungwa azira kutubahiriza inzira y’ubutabera.

Kamerhe agiye kubikirwa imbehe?

Amakuru Politico.cd ivuga ko yakuye ku muntu uri hafi ya Perezida Tshisekedi avuga ko Vital Kamerhe yamaze gukurwa kuri uyu mwanya, asimbuzwa uwitwa François Beya ushobora gutangazwa mu minsi iri imbere [amakuru naba impamo].

Urugendo rwa politiki rwa Kamerhe rusa n’urutaramuhiriye n’ubwo yakoresheje uburyo bushoboka agakeza abami babiri (Joseph Kabila na Felix Tshisekedi) kuko ubwumvikane buke hagati ye na Kabila bwatumye yegura ku buyobozi bw’ishyaka bari bahuriyemo rya PPRD, ashinja irye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, UNC.

Vital Kamerhe n’ishyaka rye mu 2018 yatangiye gukorana n’ishyaka rya Tshisekedi, UDPS bafatanya mu myiteguro yo gushaka umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse babigeraho. Iyi myiteguro ngo yinjiyemo na Kabila wari Perezida mu buryo bwa politiki, ikaba ari yo mpamvu yatumye abarimo Ramazani Shadary bavuga ko uyu munyapolitiki yateguriye Tshisekedi kumusimbura.

Byatumye Tshisekedi wabaye Perezida kuva muri Mutarama 2019 agira Vital Kamerhe Umuyobozi w’Ibiro bye. Ubu umubano w’aba bombi waba ugeze ku musozo? Impamvu yaba ibiteye byose ni ubuhemu cyangwa se iya politiki nk’uko rubanda babivuga.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Vital Kamerhe ukuriye ibiro bya Perezida Tshisekedi yafunzwe
    Nubwo Politike ikiza bamwe,ihitana benshi.Iyo batishwe barafungwa,iyo badahunze.Ikindi kandi,muli politike haberamo inzangano,amatiku,amanyanga,kubeshya,etc…Nawe ndebera uyu Kamerhe wacuditse na Kabila,nyuma bagashwana,agacudika na Kisekedi.
    None baramufunze kubera amanyanga yakoze.Niyo mpamvu bamwe banga kujya muli politike kugirango birinde kuzakora ibyo imana itubuza.Kandi na Yesu yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Na politike irimo.

  2. Vital Kamerhe ukuriye ibiro bya Perezida Tshisekedi yafunzwe
    Nubwo Politike ikiza bamwe,ihitana benshi.Iyo batishwe barafungwa,iyo badahunze.Ikindi kandi,muli politike haberamo inzangano,amatiku,amanyanga,kubeshya,etc…Nawe ndebera uyu Kamerhe wacuditse na Kabila,nyuma bagashwana,agacudika na Kisekedi.
    None baramufunze kubera amanyanga yakoze.Niyo mpamvu bamwe banga kujya muli politike kugirango birinde kuzakora ibyo imana itubuza.Kandi na Yesu yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Na politike irimo.

  3. Vital Kamerhe ukuriye ibiro bya Perezida Tshisekedi yafunzwe
    LETA IKWIYE GUFATA INGAMBA KUKO ABADAKUNDA UBUREGANZIRA BWA BATURAGE BABA CONGOMANI NIBENCHI. UBUSHINJYA CYAHA NIBUKORE AKAZI KABWO NTAKUBEREREKA

  4. Vital Kamerhe ukuriye ibiro bya Perezida Tshisekedi yafunzwe
    LETA IKWIYE GUFATA INGAMBA KUKO ABADAKUNDA UBUREGANZIRA BWA BATURAGE BABA CONGOMANI NIBENCHI. UBUSHINJYA CYAHA NIBUKORE AKAZI KABWO NTAKUBEREREKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *