Umuturage w’Umunya-Uganda ukora akazi ko kuvoma amazi yo kugurisha, witwa Samuel Kimbowa yatanze inkunga y’amashilingi 5,000 (angana na Frw 1250) mu rwego rwo gushyigikira Leta muri gahunda yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus n’ingaruka zacyo nk’uko televiziyo ya NBS yabitangaje.
Muri Uganda hamaze kugaragara abarwayi ba Coronavirus 53, ni nako ingamba zo guhangana n’iki cyorezo zakajijwe. Ku ikubitiro habanje guhagarikwa ibikorwa bihuza abantu benshi, ingendo zo mu kirere no ku butaka zirahagarikwa, ibikorwa bitandukanye nabyo biba uko.
Abagizweho ingaruka n’ibi bihe nko kubura ibyo kurya, batangiye guhabwa ubufasha buturutse mu bagiraneza b’abaturage, abanyapolitiki, abanyamadini ndetse hari n’iyaturutse ku rwego rw’igihugu. Abashaka gufasha kandi basabwe kubinyuza ku buyobozi kugira ngo hagabanwe akavuyo kaba muri icyo gikorwa. Ni iyi nzira Samuel Kimbowa yakoresheye.
Samuel Kimbowa ni urugero rwiza kuri bagenzi be ndetse yagereranwa na wa Mupfakazi w’Umukene uvugwa muri Bibiliya. Bagenzi be bakwiriye kumwigiraho gufasha babikuye ku mutima, batabanje kureba mu bushobozi bafite. Ufite byinshi yatanga ndetse n’ufite bike yatanga cyane cyane muri iki ghe icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse imirimo yatungaga abantu benshi.
Muri Bibiliya Yera, Yohana 12:41-43 na Luka 21 :1-4 hafite umutwe uvuga ngo ‘UMUPFAKAZI W’UMUKENE’. Haravuga hati:
41. Yicara yerekeye isanduku y’amaturo, areba abantu batura amakuta bayashyiramo, abatunzi benshi bashyiramo menshi.
42. Umupfakazi wari umukene araza atura amasenga abiri, ari yo kuta.
43. Ahamagara abigishwa be, arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta ibyo abandi bose batuye,
44. kuko bose batuye ibibasagutse ariko we mu bukene bwe atuye icyo yari asigaranye, ari cyo yari atezeho amakiriro.
IFOTO: Interineti/waterproject.org


